• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Donald Trump yashinje Barack Obama ubugambanyi, asaba ko yakurikiranwa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 23, 2025
in Amakuru
0
Donald Trump yashinje Barack Obama ubugambanyi, asaba ko yakurikiranwa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashinje Barack Obama na we wigeze kuyobora iki gihugu, icyaha cy’ubugambanyi, avuga ko yagize uruhare mu kwiba amajwi mu matora.

Trump yumvikanye ashinja ubugambanyi Obama n’abandi bayobozi bakuru bakoranye, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri White House, ku wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko Barack Obama akwiriye gukurikiranwa na Minisiteri y’Ubutabera, kubera uruhare yagize mu kumwiba amajwi mu 2020.

Trump yagarutse kuri iyi ngingo nyuma yo kubazwa icyo atekereza kuri raporo yashyizwe hanze n’Urwego rishinzwe ubutasi muri Amerika (DNI), igaragaza ko abari mu buyobozi bwa Obama babeshyeye Trump ko akorana n’u Burusiya bifashishije inyandiko mpimbano z’ubutasi.

Trump ati “Ibi byari ubugambanyi. Barack Hussein Obama niwe muyobozi w’aka gatsiko. Hillary Clinton nawe yari ahari barakoranye, Joe Biden ndetse n’abandi barimo uwahoze ari Umuyobozi wa FBI, Comey, uwari Umuyobozi wa DNI, James Clapper, iryo tsinda ryose.”

Yakomeje avuga ko “Bagerageje kwiba amatora, barafatwa. Ariko mu 2020 bari bayibye. Kuko narinzi ko nari natsinze ayo matora ku majwi menshi, narongeye ku nshuro ya gatatu, nza gutsinda ku mubare munini w’amajwi.”

Amatora Donald Trump avuga ko yibwemo ni ayabaye mu 2020, bikarangira yegukanywe na Joe Biden, ndetse n’ayo mu 2016 Trump yatsinzemo Hillary Clinton. Icyo gihe Trump yashinjwe gukorana n’u Burusiya mu mugambi wo kwivanga mu matora ya Amerika.

Barack Obama ni umwe mu bari bashyigikiye cyane Joe Biden wanamubereye Visi Perezida igihe yari ku buyobozi.

Uretse kuba badahuje ishyaka, Donald Trump na Barack Obama mu bihe bitandukanye bakunze kutavuga rumwe kuri politike ya Amerika.

Previous Post

Huye: Umusore w’imyaka 20 afunzwe azira kwica no gushimuta inyoni

Next Post

Nyarugenge: Umugabo w’imyaka 42 akurikiranyweho gushaka kwica umugore amugongesheje imodoka ku bushake

Next Post
Nyarugenge: Umugabo w’imyaka 42 akurikiranyweho gushaka kwica umugore amugongesheje imodoka ku bushake

Nyarugenge: Umugabo w'imyaka 42 akurikiranyweho gushaka kwica umugore amugongesheje imodoka ku bushake

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved