Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko Taliki 18 Kanama 2025 azahura na mugenziwe Trump bakagirana ibiganiro bivuga ukuntu intambara iri hagati ya Ukrain n’Uburusiya yahagarara.
Hashize amasaha Putin na Trump bagiranye ibiganiro aho byabereye i Alaska nubwo ntakintu kizima bigeze batangariza abantu cyerekeranye n’intambara ya Ukraine aho nta cyemezo gifatika cyafashwe kuri iyi ntambara yatangiye mu 2022 nanubu ikaba itararangira.
Ibi biganiro biteguwe nyuma y’ibyo trump yagiranye na putin gusa Trump yavuze ko Perezida Zelensky azajya muri White House bakaganira ku byatuma ubwicanyi muri Ukraine buhagarara, akomeza avuga ko bigenze neza inama yubutaha yazaba irimo putin.
Gusa si bose bumva ibintu kimwe kuko bamwe mu bayobora ibihugu by’iburayi bavugako bagakwiye kubanza guhagarika intambara mbere yo kujyirana ibiganiro gusa bose ntawa byumvise babirengeje amaso.
Mu nama yabaye kuwa 15 Kanama 2025 Trump yahuriyemo na Putin, Zelensky ntago yigeze ayitumirwamo, gusa ku wa 16 Kanama yavuze ko ibiganiro by’ingirakamaro yagiranye na Trump byamushimishije ndetse akaba anishimira ubutumire yahawe bwo guhura na Trump bakajyirana ibiganiro birambuye hakarebwa icyakorwa ngo intambara ihagarare.




