Ikirangirire muri muzika Diamond platnumz ukomoka muri Tanzania yaciye amazi abamwereka ko adakwiye kubahwa ndetse n’abumva ko bidashoboka kubahwa nubwo amaze kujyera ku rwego rushimishije muri muzika no muri Afurika muri rusange.
Ibi yabitewe n’umufana uherutse kwandika amushimira kumugaragaro akavuga ko urwego ariho n’uburyo yitabwaho cg afatwa bidahura.
Uwitwa @rotmic_24 arinawe wanditse ibyo yagize ati” abantu ba Tanzania bagufata nkaho ntacyo umaze Kandi uri Ku rwego rwiza, cyane cyane mu muziki wa bongo cyane ko ari nawe ufite abantu bagukurikirana benshi Ku rubuga rwa YouTube hano muri afurika”.
Diamond nawe ntago yatindijemo byihuse yahise amusubiza amubwira ko igihe uhabwa agaciro arigihe uba utagihumeka umwuka wabazima kuri iyi si.
Yagize ati:”Abo bazaguha agaciro ari uko umaze gupfa, ariko niba utegereje icyubahiro ubu, uzarambirwa. Icy’ingenzi ni ugukora inshingano zawe neza hanyuma ukaryumaho.”
Ibi bikaba byateje impagarara ku mbugankoranyambaga bamwe mu bafana bavuga ko uyu Mugabo amaze igihe kinini yesa imihigo ariko bakaba batabiha agaciro.
Diamond yakoze ibikomeye aho uyu Mugabo ariwe ufite abamukurikirana benshi Ku rubuga rwa YouTube aho afite abarenga Miliyoni 10, akaba ari nawe washinze inzu itunganya umuziki ya Wasafi akaba n’umuyobizi wayo ndetse iyinzu yanagiye izamura abanyamuziki benshi bagiye bamenyekana cyane nka Zuchu, Harmonize , Mboso nabandi benshi.




