Ikirangirire muri muzika Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu ijoro ryakeye ubwo yaririmbaga muri Leta ya Abia yahagaritse kuririmba bitunguranye ubwo yari abonye umufana wazanye uruhinja arufite hagati mu bantu benshi.
Davido ubwo yaririmbiraga abafana be aho yari yataramiye muri Leta ya Abia yararanganyije amaso abona umufana wazanye uruhinja mu mbaga nyamwinshi aratungurwa ahita areka kuririmba nkuko amashusho acicikana Ku mbuga nkoranya mbaga abaza uwo mu byeyi imoamvu yazanye uruhinja ahantu nkaho
Mu burakari bwinshi umuhanzi Davido yagize ati “kuberiki wazanye umwana w’uruhinja hano ? Uri umusazi ? Vana umwana hano, Uri umugome.”
Abacuranzi bahise bareka gucuranga abaraho Bose barumirwa batungurwa nibibaye.
Nta Nkuru ihagije yerekeye kubyuyu mwana yabashije gutangazwa gusa bamwe bishimiye ibyo Davido yakoze kuba yitaye kumutekano wumwana n’umubyeyi, abandi bo bumijwe nukuntu umubyeyi yifata akajyana umwana ahantu hari abantu benshi nk’aho atitaye kubuzima bwe.




