Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yamaze kwemererwa kuba umwe mu banyamuryango bashya ba Recording Academy – urwego rukomeye ku isi rufasha mu gutora abahatana no begukana ibihembo bya Grammy Awards.
Iyi nkuru yayitangarije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa kabiri, aho yagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika. Davido yagize ati:
“Kwemererwa kuba mu bagira uruhare mu gutora ni indi ntera ikomeye mu buzima bwanjye bwa muziki. Ubu ngiye kugira ijambo mu byemezo bikomeye bifatwa buri mwaka ku bahanzi bahabwa ibihembo. Ndabishimira kandi biranyuze umutima.”
Davido, umaze igihe ahatanye mu bihembo bya Grammy ariko ntarabasha kwegukana na kimwe, akomeje gushyira izina rye ku rwego mpuzamahanga. Muri 2024 yari yahataniranye ibikombe bitanu ariko ntacyo yegukana. No muri 2025 yongeye guhatana mu cyiciro cy’Umuhanzi mwiza wa Afurika, abifashijwemo n’indirimbo ye Sensational yakoranye na Chris Brown na Lojay, gusa icyo gihembo cyegukanywe na Tems ku ndirimbo ye Love Me Jeje.
Kwinjira mu muryango wa Recording Academy bivuze ko Davido agiye gufatanya n’abandi bahanzi n’impuguke z’umuziki ku isi mu gutora abazahatanira ibihembo ndetse n’abazabitsindira. Ibi bigaragaza uburyo umuziki wa Afurika, by’umwihariko Afrobeats, ukomeje kurushaho kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga.




