Daniella Atim, wari warashyingiranywe n’umuhanzi w’Umunya-Uganda Jose Chameleone, ubu ari mu nzira yo gutandukana na we, asaba guhabwa 60% by’umutungo w’umugabo we. Ibi byatangajwe mu kirego yagejeje mu Rukiko.
Nk’uko kirego kibigaragaza, Daniella yasabye kurangiza isezerano ry’ubushyingiranwe bari bamaze imyaka 18 bashyingiranywe. Iki kirego cyatanzwe n’itsinda ry’abanyamategeko be riherereye i Kampala muri Uganda, mu gihe we n’abana babo batanu bari i Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu busabe bwe, Daniella arifuza ko azahabwa 60% by’umutungo wa Chameleone, harimo ibikorwa bitandukanye birimo amazu, ibibanza, n’amasambu.
Mu 2023, Daniella yari yaratangaje ko yamaze gutandukana n’uyu muhanzi w’ikirangirire kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ririmo gukubitwa, gukomeretswa ku buryo bw’umutima no guhabwa ibikorwa by’ubugome. Yavuze ko ibi byatumye afata icyemezo cyo kwimukira muri Amerika n’abana be, kugira ngo abone umutekano, abone ubuzima bwiza, kandi abashe kwivuza ibibazo byo mu mutwe yatewe n’ihohoterwa yakorewe n’umugabo we.
Muri icyo gihe kandi, Daniella yatangaje ko yahawe icyangombwa kibuza Chameleone gukandagira mu rugo rwe muri Amerika, anavuga ko ubu ashaka kandi kugira uburenganzira bwo gukora ibikorwa by’ubucuruzi no gutangira ubuzima bushya ahaho.
Urubanza rwa gatanya ruzaburanishirizwa i Kampala muri Uganda, aho abanyamategeko be ari bo bazarukurikiranira, mu gihe Daniella akomeje kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.




