• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Chairman wa APR FC yeguye ku nshingano

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 9, 2025
in Imikino, IMYIDAGADURO, Siporo
0
Chairman wa APR FC yeguye ku nshingano
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuyobozi wa APR FC Brigadier General Déo RUSANGANWA yamaze kuva ku nshingano zo kuyobora iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, bitewe n’indi mirimo y’akazi ka gisirikare imusaba igihe n’imbaraga nyinshi.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na RadioTV10, Brig Gen Rusanganwa yemeje aya makuru, agira ati:

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

“Hari imirimo myinshi ndi gutegura ijyanye n’akazi kanjye ka gisirikare, bityo umwanya wo kwita kuri siporo uba muto cyane. Inshingano zirimo gukorwa na SG.”

Ibi bivuze ko Rtd Lt Col Vincent MUGISHA, wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa APR FC kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama, ari we ufashe inshingano zo kuyobora iyi kipe.

Brig Gen Déo Rusanganwa yari yahawe kuyobora APR FC ku wa 9 Ugushyingo 2024, asimbuye Rtd Col Richard KARASIRA. Mu gihe cy’umwaka umwe yamazemo, yayifashije gutwara ibikombe bitatu bikomeye:

Igikombe cya Shampiyona

Igikombe cy’Amahoro

Igikombe cy’Intwari

Asoje inshingano ze, APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, irushwa amanota ane na Police FC iyoboye urutonde, ariko APR ikaba ifite umukino w’ikirarane ushobora kugabanya icyo cyuho.

Previous Post

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda agaragaza amabi yakozwe n’uruhande bahanganye

Next Post

AFC/M23 yongeye gukozanyaho FRDC ifata utundi duce

Next Post
AFC/M23 yongeye gukozanyaho FRDC ifata utundi duce

AFC/M23 yongeye gukozanyaho FRDC ifata utundi duce

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved