Umuyobozi wa APR FC Brigadier General Déo RUSANGANWA yamaze kuva ku nshingano zo kuyobora iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, bitewe n’indi mirimo y’akazi ka gisirikare imusaba igihe n’imbaraga nyinshi.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na RadioTV10, Brig Gen Rusanganwa yemeje aya makuru, agira ati:
“Hari imirimo myinshi ndi gutegura ijyanye n’akazi kanjye ka gisirikare, bityo umwanya wo kwita kuri siporo uba muto cyane. Inshingano zirimo gukorwa na SG.”
Ibi bivuze ko Rtd Lt Col Vincent MUGISHA, wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa APR FC kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama, ari we ufashe inshingano zo kuyobora iyi kipe.
Brig Gen Déo Rusanganwa yari yahawe kuyobora APR FC ku wa 9 Ugushyingo 2024, asimbuye Rtd Col Richard KARASIRA. Mu gihe cy’umwaka umwe yamazemo, yayifashije gutwara ibikombe bitatu bikomeye:
Igikombe cya Shampiyona
Igikombe cy’Amahoro
Igikombe cy’Intwari
Asoje inshingano ze, APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, irushwa amanota ane na Police FC iyoboye urutonde, ariko APR ikaba ifite umukino w’ikirarane ushobora kugabanya icyo cyuho.




