Sosiyete y’amakuru n’imyidagaduro Canal+ Group ikorera mu Bufaransa, yamaze kugura MultiChoice Group, imwe mu bigo bikomeye muri Afurika mu bijyanye n’itangazamakuru n’imyidagaduro.
MultiChoice izwi cyane kubera serivisi zayo za televiziyo n’imbuga z’amashusho zirimo DStv, M-Net, GOtv, SuperSport na Showmax, ikaba ifite abakiliya ku mugabane wa Afurika no hanze yawo. Uretse ibyo, ifite n’ibigo bikora mu mutekano w’ikoranabuhanga nka Irdeto na Namola, ndetse n’isosiyete y’imikino y’amahirwe BetKing ikorera cyane muri Nigeria.
Canal+, isanzwe ifite abakiliya barenga miliyoni 40 mu bihugu bisaga 70 ku migabane itandukanye, yatangaje ko yagurishije miliyoni 2,02$ kugira ngo yegukane MultiChoice. Ibi byatumye yunguka isoko rishya ry’ibihugu birenga 50 aho MultiChoice yakoreraga.
Umuyobozi wa Canal+ Group, Maxime Saada, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye mu guhuza imbaraga z’ibigo byombi, ati: “Ibi bitwereka ubushobozi bwo gushora imari mu guhanga udushya haba ku mugabane w’u Burayi, muri Afurika ndetse na Asia.”
Mu kwezi kwa Mata 2024, Canal+ yari yatangaje ko ifite umugambi wo kugura MultiChoice, hanyuma nyuma y’amezi abiri ivuga ko ibiganiro by’amategeko n’amabwiriza biri kugenda neza kugeza ubwo amasezerano yasinywe burundu.
Nyuma yo kwegukana MultiChoice, Canal+ yatangaje ko igiye kurushaho gufatanya n’abanyafurika mu bijyanye n’isoko ryo gucuruza amajwi n’amashusho, haba ku bigo binini cyangwa ibito.
Umuyobozi wa Canal+ Africa, Calvo Mawela, yagize ati: “Iyi mikoranire mishya izatuma habaho amahirwe mashya n’inyungu ku bigo byacu ndetse no ku isoko rya Afurika muri rusange.”





