Ku nshuro ya mbere mu mateka ye, Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK muri Azerbaijan, agiye kwambara umwambaro w’Amavubi nyuma yo guhamagarwa na Adel Amrouche mu mikino y’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31, wavukiye mu Budage, yanyuze mu rugendo rurerure mbere yo kugera ku rwego ariho ubu. Yatangiye kwiga umupira mu ishuri rya Borussia Mönchengladbach, ariko amahirwe yo kwigaragaza muri Bundesliga ntayamuboneye. Yanyuze mu makipe menshi y’abato ndetse n’ay’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu Budage nka Schalke 04 II, Alemannia Aachen na Wacker Nordhausen, aho yegukanye igikombe cya Thuringian Cup mu 2019.
Uko imyaka yagiye ishira, Mickels yakomeje gushakisha amahirwe mashya: yakiniye Carl Zeiss Jena mu cyiciro cya gatatu, ajya mu Buholandi muri MVV Maastricht, hanyuma mu 2021 ajya muri Sabah FK yo muri Azerbaijan. Niho yahise yigaragaza nk’umukinnyi ukomeye w’iyo kipe. Mu 2023 yabanje kwerekeza muri Al-Faisaly yo muri Saudi Arabia, ariko ntiyahatinze kuko yahise agaruka muri Sabah nyuma y’umwaka umwe.
Mickels azwi nk’umusatirizi ukina ku mpande (winger) ufite umuvuduko n’ubushobozi bwo gutsinda. Mu mpeshyi y’uyu mwaka, ku wa 17 Nyakanga 2025, yigaragaje cyane atsinda ibitego bitatu wenyine (hat-trick) mu mukino wa Europa League wahuje Sabah na Celje yo muri Slovenia, warangiye ari 3-3.
Ubu, amateka mashya aramutegereje: umukino wa mbere mu Amavubi azawukina tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro, ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.




