• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Bwiza agiye gukora igitaramo kizitabirwa n’umugabo kigasiba undi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 30, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Bwiza agiye gukora igitaramo kizitabirwa n’umugabo kigasiba undi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa n’abo babanye muri urwo rugendo ndetse n’inshuti ze, cyane ko kizahurirana n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 9 Kanama 2025 muri Kigali Universe, kikazitabirwa n’abatumiwe gusa.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu za Bwiza binyuze muri KIKAC Music, yavuze ko bateguye iki gitaramo ku mpamvu zirimo kwifatanya n’uyu mukobwa ku munsi we w’amavuko ariko anizihiza imyaka ine amaze mu muziki.

Ati “Bizaba ari umunsi mukuru w’isabukuru ya Bwiza, hanyuma azaba yizihiza imyaka ine amaze mu muziki. Tuzagira umwanya wo kumva album ze cyane ko atarazikorera ibitaramo byo kuzimurika mu Rwanda.”

Uhujimfura yavuze ko batekereje gutegura igitaramo kigenewe abatumiwe gusa kuko abenshi muri bo ari abo bakoranye mu myaka ine Bwiza amaze mu muziki, baniganjemo abatabasha kwitabira ibitaramo bisanzwe.

Ati “Abakunzi b’umuziki twahuriye mu bitaramo bitandukanye kandi n’ubu tubatekerezaho, ariko uyu uzaba ari umwanya wo guhura na ba bantu twatangiranye cyangwa twagendanye uru rugendo. Barimo abafatanyabikorwa bacu n’inshuti za Bwiza!”

Bwiza afite album ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ‘25 Shades’ yasohoye mu 2024.

Previous Post

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yasobanuye impamvu y’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali

Next Post

Hazerekanwa imbwa zifite imyambarire idasanzwe! Ibyo wamenya ku iserukiramuco ry’bwa rigiye kubera i Kigali

Next Post
Hazerekanwa imbwa zifite imyambarire idasanzwe! Ibyo wamenya ku iserukiramuco ry’bwa rigiye kubera i Kigali

Hazerekanwa imbwa zifite imyambarire idasanzwe! Ibyo wamenya ku iserukiramuco ry'bwa rigiye kubera i Kigali

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved