• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Burundi: Umushinjacyaha yamenye ko ari guhigwa bukware ahita atorokera mu gihungu cy’abaturanyi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 6, 2025
in Amakuru
0
Burundi: Umushinjacyaha yamenye ko ari guhigwa bukware ahita atorokera mu gihungu cy’abaturanyi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umushinjacyaha ukorera ku rwego rw’Igihugu mu Burundi wari ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni mu Ntara ya Butanyerera, yahungiye muri Tanzania nyuma y’uko hatanzwe inyandiko zimuta muri yombi akekwaho gukoresha nabi ububasha n’uburiganya mu by’amafaranga.

Amakuru aturuka mu nzego z’iperereza ry’i Burundi avuga ko kuri konti ya Jean Claude Ndemeye hagaragaye amafaranga arenga miliyari y’amafaranga y’u Burundi (asaga miliyoni 490 Frw), afite inkomoko nubusibanuro  bidasobanutse. Ibi byahise bituma ku wa 22 Ukwakira hashyirwa hanze impapuro zimushakisha kugira ngo afatwe, ariko we aza kubimenya ahita ahungira mu gihugu cya Tanzania.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Abo mu karere yakoreragamo babwiye itangazamakuru ko Ndemeye yavuye i Busoni ajya mu gace ka Bwambarangwe, nyuma akambuka umupaka wa Kobero uhana imbibi n’intara ya Muyinga, yerekeza muri Tanzania.

Uyu mushinjacyaha yari amaze igihe ashinjwa n’abaturage ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo gufunga abantu mu buryo butubahirije amategeko no kubaka amafaranga kugira ngo barekurwe. Biravugwa ko yari afite itsinda ry’abantu bakoranaga na we, bashinzwe kuganiriza imiryango y’abafunze kugira ngo haboneke amafaranga yo kubabohora.

“Hari n’igihe umuntu ufite icyaha yarekurwaga atagejejwe imbere y’ubutabera, igihe cyose yishyuye amafaranga basabaga,” nk’uko umwe mu baturage wo muri Komini ya Kirundo abyemeza.

Bamwe mu batuye muri ibyo bice bavuga ko nubwo uyu mushinjacyaha yahisemo guhunga, bishimira ko ubutabera bwatangiye kumukurikirana, bakemeza ko ibikorwa yakoze bikwiye kumuhama akabiryozwa.

Previous Post

Gisozi: Umugore bivugwa ko yicuruzaga yasanzwe mu ishyamba yapfuye yakuwemo n’imyenda

Next Post

Nyanza: Umukecuru yasanzwe mu bwiherero bw’akabari yapfuye umutwe ucuramye mu mwobo

Next Post
Nyanza: Umukecuru yasanzwe mu bwiherero bw’akabari yapfuye umutwe ucuramye mu mwobo

Nyanza: Umukecuru yasanzwe mu bwiherero bw’akabari yapfuye umutwe ucuramye mu mwobo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved