Polisi y’u Burundi yatangaje ko abaturage bashobora kujya bakurikiranwa n’amategeko igihebafite amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni muri telefone zabo, hashingiwe ku mategeko yo mu 2022 agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi.
Ibi byemejwe na Dr Lt Col Nkurikiye, inzobere mu byaha by’ikoranabuhanga, ubwo yaganirizaga abanyamakuru i Bujumbura. Yavuze ko kubika pornography mu bikoresho by’ikoranabuhanga, n’iyo nyirabyo atayikwirakwiza, bifatwa nk’icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 5, ndetse n’amande hagati ya miliyoni 2 na 5 z’amafaranga y’i Burundi (BIF).
Dr Nkurikiye yasobanuye ko iri tegeko ryibanda cyane ku kurinda abakobwa n’abagore, bahura cyane n’ihohoterwa rikorerwa kuri internet, ririmo koherezwa ku ngufu amashusho y’ibanga cyangwa kubahatira imibonano binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Iri tegeko riteganya ibihano bikomeye kuri bamwe mu myitwarire ikunze kugaragara kuri murandasi, birimo:
Gukora cyangwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi ku bushake: igifungo imyaka 5–10 n’amande ya miliyoni 20–30 BIF
Gukwirakwiza amafoto y’ibanga y’abandi: igifungo amezi 3–12 n’amande ya 50,000–100,000 BIF
Kwiyitirira undi muntu kuri internet: igifungo imyaka 2–5 n’amande ya miliyoni 10–20 BIF
Kubika amashusho y’umuntu mu mugambi wo kumwaka amafaranga (sextortion): igifungo imyaka 2–5 n’amande ya miliyoni 2–5 BIF
Kubika amashusho y’urukozasoni muri telefone: igifungo imyaka 2–5 n’amande ya miliyoni 2–5 BIF Polisi yavuze ko ibi bihano bigamije guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurinda cyane cyane urubyiruko, rukomeje kugenda rugaragaza ingaruka zikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga.




