Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, yashyize ahagaragara itangazo ribuza abasirikare bose gutunga pasiporo zisanzwe cyangwa izindi nyandiko zibemerera kujya mu mahanga batabiherewe uburenganzira.
Iri tangazo ryashyizweho umukono ku wa 29 Mutarama 2026, rigenewe abayobozi b’imitwe yose y’igisirikare, risobanura ko hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza agenga igisirikare cy’u Burundi, nta musirikare wemerewe gutunga pasiporo isanzwe cyangwa ikindi cyangombwa cy’inzira.
Gen Niyongabo yibukije ko abasirikare bemerewe gusa gukoresha pasiporo z’akazi, zitangwa igihe bagiye mu butumwa bwemewe n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare. Yongeyeho ko mu gihe umusirikare yaba afite impamvu zihariye zo kujya mu mahanga, ubuyobozi bwe ari bwo bugomba kumusabira pasiporo isanzwe.
Abasirikare bose basanzwe bafite pasiporo zisanzwe basabwe kuzishyikiriza urwego rushinzwe abakozi (G1) ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu (FDNB), bitarenze tariki ya 10 Gashyantare 2026. Hatanzwe umuburo ko uzirengaho aya mabwiriza azahanwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya gisirikare.
Ibi byemezo byafashwe mu gihe hamaze kugaragara ikibazo cy’abasirikare batari bake batoroka igisirikare, bifashishije pasiporo zisanzwe, zimwe muri zo zatangwaga n’abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka ruzwi nka PAFE. Bamwe muri abo basirikare bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Aziya n’i Burayi, aho bakora imirimo y’amaboko.
Amakuru agaragaza ko impamvu nyamukuru y’uku gutoroka ari intambara abasirikare boherezwamo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamwe n’ubukene bukomeje kwiyongera. Kubera gukenera pasiporo, bamwe muri bo bivugwa ko bahaye ruswa bamwe mu bakozi ba PAFE kugira ngo bazibaheshe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mbere yo guhabwa izo pasiporo, aba basirikare ngo basabwaga kubanza gushaka indangamuntu zifite amazina atari ayabo, izo ndangamuntu zigahuzwa na pasiporo kugira ngo batamenyekana ko ari abasirikare b’igihugu.




