Abasirikare bagera kuri 506 bo mu ngabo z’u Burundi bahawe igihano gikomeye cyo kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru, nyuma yo kugaragaza ko batishimiye kutabona amafaranga bari baragenewe ubwo bari mu butumwa bw’amahoro bwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri Somalia.
Amakuru avuga ko aba basirikare bari baravuye muri Somalia mu 2023, bagahita boherezwa mu mirwano yo kurwanya umutwe wa AFC/M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma yo kurangiza ubwo butumwa, basubijwe mu kigo cya gisirikare cya Muzinda, giherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, mu yahoze ari intara ya Bubanza.
Biravugwa ko ubwo bumvaga ko Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, agiye kubasura kugira ngo abaganirize, aba basirikare bari bafite gahunda yo kumubaza ibijyanye n’amafaranga yabo batigeze bahabwa.
Ubuyobozi bwa AU buvuga ko amafaranga y’aba basirikare bwo bwayohereje muri Leta y’u Burundi, bityo ko ikibazo cyose cyerekeye ayo mafaranga kigomba kubazwa ubuyobozi bw’igihugu cyabo, aho kubaza AU.
Nyuma y’ibi, uruzinduko rwa Gen Niyongabo rwahise rusubikwa ku itariki ya 19 Ukwakira 2025, maze hafatwa umwanzuro wo guhana aba basirikare babategeka gukora urugendo rw’amaguru bazenguruka igihugu.
Icyo gihano cyashyizwe mu bikorwa n’Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, Brig. Gen. Elie Ndizigiye, uzwi kandi ku izina rya Muzinga, wahoze ayobora ingabo z’u Burundi zari muri Kivu y’Amajyaruguru.
Aba basirikare batangiriye urugendo rwabo kuri icyo kigo cya Muzinda, banyura mu bice bya Mwaro, Gitega na Ruyigi, aho bararaga mu byiciro bitandukanye kugeza ku wa 23 Ukwakira.
Bivugwa ko bagendaga bambaye impuzankano za gisirikare kandi bafite intwaro zabo, ariko bamwe muri bo bamaze kunanirwa cyane, ku buryo bamwe baje gukuramo inkweto kubera uburibwe bw’ibirenge.
Ibi bikorwa byafashwe nk’igihano gikomeye, kandi bikaba bishobora kuba ikimenyetso cy’uko aba basirikare bashobora kutazabona amafaranga bari biteze guhembwa.




