• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Burera: Umwana w’imyaka 2 yatwawe n’umuvu w’imvura

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 24, 2025
in Amakuru
0
Burera: Umwana w’imyaka 2 yatwawe n’umuvu w’imvura
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Kagari ka Karangara, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka ibiri witwa Izere, watwawe n’umuvu w’amazi y’imvura yari yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025.

Umwe mu baturage bo muri ako gace yavuze ko yari hafi y’aho byabereye ubwo yabonaga abana bakina, ahita akeka ko habaye ikibazo.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Yagize ati: “Nari ngiye kureba abana biga mu mashuri y’incuke (Nursery), mpageze nsanga mbona umukobwa umwe ari kwibaza ati ‘ko wagira ngo uriya mwana ni uwo kwa Martin’, nuko njya kureba nsanga ari mu mugezi. Nahise mpamagara abantu ndatabaza.”

Ababyeyi ba nyakwigendera bavuze ko bari bamusize mu rugo ari gukina n’abandi bana nuko. Imvura iragwa amazi ava mu ishyamba ry’Ibirunga aza kuba menshi, umuvu uramufata uramujyana.

Mugahinda kenshi  Ati:“Twamushatse mu rugo turamubura, hashize akanya gato batubwira ko bamubonye mu cyobo cy’amazi kiri hafi y’urugo rwacu, ariko yamaze gupfa,”

Umuyobozi w’Umurenge wa Rugarama, Ingabire Samuel, yemeje ayo makuru, asobanura uko byagenze.

Yagize ati:

“Bamusize mu rugo, aza kujya gukina n’umwana w’umuturanyi ufite imyaka itanu, nyuma Imvura yabasanzemo bakina, umuvu utwaramo umwe, Uwo mwana w’imyaka ibiri bamusanze mu cyobo cy’amazi giherereye muri metero hafi 200 uvuye mu rugo rwabo.”

Gusa abaturage bavuga ko uyu murenge ukunze guhura n’ibibazo by’amazi amanuka ava mu ishyamba ry’Ibirunga, ateza imyuzure n’inkangu, ndetse agasenya amazu yabo.

Bati:“Iyo imvura iguye, buri muturage wegereye uruzi ahungira kure, kuko amazi amanuka afite imbaraga nyinshi kandi ahora ateza ibibazo. kuko iyonahageze atwara n’amatungo,”

Abaturage b’uyu murenge basaba ko hashyirwaho uburyo bwo gufata amazi ava mu ishyamba ry’Ibirunga kugira ngo atazajya yongera guteza impanuka nk’izi.

Gusa nubwo ibi byabaye Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) isaba abaturage kwitwararika cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, cyane cyane abatuye mu duce twegereye imigezi n’imirambi. Irakangurira buri wese:

  • Kutemera abana gukina hafi y’imigezi cyangwa ahanyura imivu y’amazi,
  • Kwimura ibikoresho n’amatungo igihe hagaragaye amazi menshi,
  • Guhungira ahantu hizewe igihe imvura iguye ari nyinshi cyane.

No gutanga amakuru hakiri kare ku nzego z’ibanze igihe habonetse ibimenyetso by’amakuba ashobora guterwa n’imvura.

Previous Post

Nta muntu dukwiriye gusaba uburenganzira bwo kubaho: Perezida Kagame yihanangirije abashaka gutegeka Abanyarwanda uko babaho

Next Post

Abanyeshuri 25 bo mu ishuri rya Green Hills batawe muri yombi bakekwaho gutwika ibiro by’umuyobozi wabo

Next Post
Abanyeshuri 25 bo mu ishuri rya Green Hills batawe muri yombi bakekwaho gutwika ibiro by’umuyobozi wabo

Abanyeshuri 25 bo mu ishuri rya Green Hills batawe muri yombi bakekwaho gutwika ibiro by'umuyobozi wabo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved