• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Burera: Umugore yishe umugabo we amukubise ishoka

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 15, 2025
in Amakuru
0
Burera: Umugore yishe umugabo we amukubise ishoka
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu kagari ka Runoga, Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umugore witwa Nyiransekuye Florence, w’imyaka 30, ukurikiranyweho kwica umugabo we Twahirwa Théophile, w’imyaka 33, amukubise ishoka mu mutwe.

Abaturage bo muri aka gace bavuze ko uyu mugore asanzwe agaragaza imyitwarire mibi, aho ngo yakundaga gukubita no gutoteza bagenzi be nta mpamvu ifatika afite. Umwe mu baturage yagize ati:
“Uyu mugore aherutse gukubita umukecuru baturanye,ndetse n’undi mugore  nta mpamvu. Yigeze no gufungwa ariko aza kurekurwa. Icyo nasaba Leta, ni uko icyaha kimuhama agahanwa bikwiye.”

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Hari n’abavuga ko nyuma yo gukubita umugabo we, abaturage ari bo bafashe Nyiransekuye bakamushyikiriza ubuyobozi, ariko bamugezayo akababwira  ngo “ufunga siwe ufungura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Kayitsinga Faustin, yemeje iby’aya makuru, ashimangira ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi ku bufatanye n’inzego z’umutekano, kandi iperereza rigikomeje. Yagize ati:
“Ni umuryango wari usanzwe ubana mu makimbirane. Kuri ubu umugore ari mu maboko y’ubutabera kugira ngo akurikiranwe.”

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu muryango wari umaze imyaka 13 ubana, ukaba wari ufite abana batatu. Nyiransekuye ngo yari yarigeze gufungwa kenshi kubera imyitwarire mibi, ariko akajya arekurwa. Kuri iyi nshuro, arakekwaho kwica umugabo we amukubise ishoka.

Previous Post

Igisubizo gikomeye cy’Inteko Ishinga Amategeko ku mwanzuro wa EU uri gusaba ifungurwa rya Ingabire Victoire

Next Post

Zambia: abagabo babiri bacuze umugambi wo guhitana Perezida urabapfubana

Next Post
Zambia: abagabo babiri bacuze umugambi wo guhitana Perezida urabapfubana

Zambia: abagabo babiri bacuze umugambi wo guhitana Perezida urabapfubana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved