• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Burera: Abaturage bakubise umusore baramwica

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 23, 2025
in Amakuru
0
Burera: Abaturage bakubise umusore baramwica
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera, haravugwa urupfu rw’umusore witwa Nizeyimana, w’imyaka 20, wakubiswe n’abaturage bikamuviramo gupfa.

Amakuru avuga ko uyu musore yakubiswe nyuma yo gukekwaho ubujura, aho bivugwa ko yaba yari yibye ibikoresho byo mu nzu.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Bamwe mu baturage babonye uko byagenze bavuze ko basanze uyu musore yakubiswe bikomeye, ndetse afite ibikomere bikomeye ku mutwe no ku birenge.

Umwe muri bo yagize ati:

“Batemye mu mutwe, barangije babonye atarapfa vuba, bazana peterori bamusuka mu matwi.”

Undi muturage nawe yagize ati: “Twaje dusanga umwana aryamye hasi, bamukubise bikomeye ku mutwe n’ahandi, ari kuva amaraso menshi.”

Abaturage bavuga ko uyu musore yakubiswe nyuma yo gukekwaho kwiba radio y’umuturage witwa Pierre, akaba yari yayihishe.

Umwe mu baturage yagize ati:

“Bamushinje kwiba ibyuma by’umusaza witwa Pierre. Amakuru avuga ko bamufashe bamusangana na radio yavanye aho yari yayihishe.”

Abagize umuryango wa nyakwigendera Nizeyimana bavuga ko ibyo bamukoreye ari ubugome bukabije, kuko iyaba yari yibye, bari kuza bakishyuza ibyibwe aho kumukubita kugeza apfuye.

Umwe mu bo mu muryango we yagize ati:

“Icyo nifuza ni uko abantu bishe umwana wanjye babiryozwa. Iyo bamufata bakamuzana ibyo yibye nari kubyishyura, ariko ikimbabaje ni uko kugeza ubu nta kintu na kimwe bamufatanye.”

Nsengimana Aloys, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, yemeje aya makuru, avuga ko koko Nizeyimana yakubiswe n’abaturage agapfa, ariko ashimangira ko abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati:

“Nizeyimana yafashwe akekwaho kwiba, ariko abaturage baramukubita  arapfa. Abacyekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu bose bamaze gufatwa.”

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko mu kagari ka Nyamabuye hakigaragara ikibazo cy’ubujura bukabije, ariko ubuyobozi buributsa abaturage ko kwihanira bitemewe, kandi ko ibyaha bikwiye gusuzumwa n’inzego zibishinzwe.

Previous Post

Bugesera: Umugabo wari uherutse kwica umugorewe amukubise ishoka yakatiwe urumukwiye

Next Post

Rulindo: Nyuma yo kuburirwa irengero yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Next Post
Rulindo: Nyuma yo kuburirwa irengero yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Rulindo: Nyuma yo kuburirwa irengero yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved