Umuryango w’abantu batandatu wo mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze, Umudugudu wa Rwangara mu Karere ka Bugesera, wagezweho n’akaga nyuma yo kurya inkoko bari batoraguye yapfuye, bikarangira umwana na se bapfuye, naho abandi bane bajyanwa kwa muganga.
Amakuru aturuka ahabereye ibi byago avuga ko byatangiye ubwo umwana wo muri uyu muryango yatemberaga hafi y’ifamu y’inkoko, agasanga hari inkoko yapfuye. Uwo mwana ngo yahise ayifata ajya ayijyana iwabo kugirango ayisangire n’umuryango we. Nyuma yo kuyirya, umwana yahise atangira kumererwa nabi, aza gupfa mu masaha y’ijoro, mu gihe na se nawe yapfuye nyuma yaho gato.
Abaturage bo muri ako gace babwiye itangazamakuru ko ayo makuru ari ukuri, bavuga ko iyo mu gace kabo inkoko ipfuye bazijugunya, ariko uyu muryango wo ukaba wari wayitoraguye kugira ngo bayirye.
Umwe mu baturage yagize ati: “Aha iyo inkoko zipfishije barazijugunya. Uwo mwana yasanze yapfuye arayitwara ngo bayirye. Nyuma yaje gupfa, abandi nabo bararwara. Numvise bavuga ko harimo umwe utayiriye ari we ushobora kuba yarokotse, ariko ntituzi aho ari.”
Bivugwa ko bamwe mu bari muri uwo muryango bari bari ku ishuri ubwo izo nyama zari ziri gutegurwa, bagasanga zisa n’aho zigiye gushira bageze mu rugo. Umugabo wo mu muryango, ari nawe wari wabanje kurya, ngo niwe wahise atabaruka nyuma y’amasaha make, umwana we nawe akaba yari yapfuye mbere.
Abaturage basabye abaturage bagenzi babo kwirinda kurya inyama cyangwa ibiribwa batamenye inkomoko yabyo, by’umwihariko inyama z’amatungo yapfuye, batabanje kubisuzumisha inzego z’ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yemeje aya makuru mu butumwa yagejeje ku itangazamakuru, agira ati:
“Ni byo koko aya makuru ni ukuri. Birababaje cyane. Uwo muryango wariye inkoko yari yapfuye tutaramenya icyayishe, ndetse n’uko baziteguye ngo bazirye. Inzego bireba zirimo kubikurikirana kugira ngo hamenyekane icyabiteye.”
Amakuru yemeza ko abantu batandatu ari bo bariye izo nkoko, babiri bahise bitaba Imana, abandi bane bakajyanwa kwa muganga. Muri abo bane, babiri bameze nabi cyane, mu gihe abandi babiri bo bari koroherwa.
Abaturage bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza rigamije kumenya icyishe izo nkoko n’uko uwo muryango wazibonye, kugira ngo hanamenyekane niba hari uburozi cyangwa indwara zaba zarayishe.




