• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Bugesera: Umwana yatoraguye inkoko yapfuye ayizanira umuryango we bayiriye bahita bapfa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 18, 2025
in Amakuru
0
Bugesera: Umwana yatoraguye inkoko yapfuye ayizanira umuryango we bayiriye bahita bapfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuryango w’abantu batandatu wo mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze, Umudugudu wa Rwangara mu Karere ka Bugesera, wagezweho n’akaga nyuma yo kurya inkoko bari batoraguye yapfuye, bikarangira umwana na se bapfuye, naho abandi bane bajyanwa kwa muganga.

Amakuru aturuka ahabereye ibi byago avuga ko byatangiye ubwo umwana wo muri uyu muryango yatemberaga hafi y’ifamu y’inkoko, agasanga hari inkoko yapfuye. Uwo mwana ngo yahise ayifata ajya ayijyana iwabo kugirango ayisangire n’umuryango we. Nyuma yo kuyirya, umwana yahise atangira kumererwa nabi, aza gupfa mu masaha y’ijoro, mu gihe na se nawe yapfuye nyuma yaho gato.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Abaturage bo muri ako gace babwiye itangazamakuru ko ayo makuru ari ukuri, bavuga ko iyo mu gace kabo inkoko ipfuye bazijugunya, ariko uyu muryango wo ukaba wari wayitoraguye kugira ngo bayirye.

Umwe mu baturage yagize ati: “Aha iyo inkoko zipfishije barazijugunya. Uwo mwana yasanze yapfuye arayitwara ngo bayirye. Nyuma yaje gupfa, abandi nabo bararwara. Numvise bavuga ko harimo umwe utayiriye ari we ushobora kuba yarokotse, ariko ntituzi aho ari.”

Bivugwa ko bamwe mu bari muri uwo muryango bari bari ku ishuri ubwo izo nyama zari ziri gutegurwa, bagasanga zisa n’aho zigiye gushira bageze mu rugo. Umugabo wo mu muryango, ari nawe wari wabanje kurya, ngo niwe wahise atabaruka nyuma y’amasaha make, umwana we nawe akaba yari yapfuye mbere.

Abaturage basabye abaturage bagenzi babo kwirinda kurya inyama cyangwa ibiribwa batamenye inkomoko yabyo, by’umwihariko inyama z’amatungo yapfuye, batabanje kubisuzumisha inzego z’ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yemeje aya makuru mu butumwa yagejeje ku itangazamakuru, agira ati:
“Ni byo koko aya makuru ni ukuri. Birababaje cyane. Uwo muryango wariye inkoko yari yapfuye tutaramenya icyayishe, ndetse n’uko baziteguye ngo bazirye. Inzego bireba zirimo kubikurikirana kugira ngo hamenyekane icyabiteye.”

Amakuru yemeza ko abantu batandatu ari bo bariye izo nkoko, babiri bahise bitaba Imana, abandi bane bakajyanwa kwa muganga. Muri abo bane, babiri bameze nabi cyane, mu gihe abandi babiri bo bari koroherwa.

Abaturage bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza rigamije kumenya icyishe izo nkoko n’uko uwo muryango wazibonye, kugira ngo hanamenyekane niba hari uburozi cyangwa indwara zaba zarayishe.

Previous Post

Rwamagana: Umusore yateye icyuma umukunzi we bari bararanye

Next Post

Kamonyi: Yafashwe amaze gusambanya ihene bamubajije avuga ko atari ubwambere

Next Post
Kamonyi: Yafashwe amaze gusambanya ihene bamubajije avuga ko atari ubwambere

Kamonyi: Yafashwe amaze gusambanya ihene bamubajije avuga ko atari ubwambere

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved