Mu mudugudu wa Kamabare, Akagari ka Ngenda, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, haravugwa inkuru y’abasore babiri, umwe witwa Danny n’undi witwa Bukuru, aho amakimbirane yavuyemo urupfu rwa Danny wari usanzwe uzwi nk’igisambo ruharwa.
Amakuru avuga ko Bukuru, usanzwe ukora imirimo y’amaboko imufasha kubona amaramuko, ku munsi wo ku wa mbere yari yakoze akazi akabona amafaranga angana n’ibihumbi bitanu (5,000 Frw). Ngo anyweramo amafaranga 1,200 Frw, asigarana 3,800 Frw.
Nyuma yaho, Danny afatanyije n’abandi basore batatu ngo bakubise Bukuru bamwambura ayo mafaranga yari yasigaranye. Hanyuma Bukuru ababwira ko ayo mafaranga azayishyuza, kandi ko atazayabarekera.
Nk’uko bivugwa n’abaturage, mu ijoro ryakurikiriyeho, Bukuru yabukereye afite icyuma, ajya kureba Danny bari wamutwaye ayo mafaranga, maze amukata mu ijosi ahita apfa.
Umwe mu baturage yagize ati: “Numvise induru ahagana saa munani z’ijoro, ndabyuka ngeze mu mu muhanda mbona abantu baterana amabuye. Numva umwe avuga ti ‘muranyemeje, nimpura numwe muri mwe nzamwemeza.’ Nahise nsubira mu rugo, sinashatse kwivanga kuko sinari nzi ibyo bapfa. Mu gitondo mbyutse numva bavuga ngo umuntu bamukase ijosi, ngeze kuri kaburimbo nsanga ni ukuri, uwamukebye yari yamaze kugenda.”
Abaturage bavuga ko Bukuru yari yahawe amafaranga 5,000 Frw ya avance, akajya gifata kamwe mu kabari , ari nabwo yahuriragayo na Danny n’abo bari kumwe bakamwambura.
Undi muturage yagize ati:“Twumvise induru, umwe avuga ngo ‘murekere aho , muranyemeje’. Uwo Bukuru birangira abitse inzika, abyukana umujinya ajyana icyuma, ajya guca ijosi Danny. Nyuma yo kumukata yahise yiruka, umudamu wari uvuye guhinga ni we wakuyemo icyuma mu ijosi ry’uwishwe.”
Abaturage bavuga ko nubwo Bukuru akiri gushakishwa n’inzego z’umutekano, uwishwe (Danny) yari yarazengereje abaturage kubera ubujura n’ibikorwa by’urugomo.
Itangazamakuru ryagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ngo bugire icyo buvuga kuri ibi byabaye, ariko ntibyashobotse.




