Mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera, haravugwa inkuru ya Nsingizimana Jean Pierre, uherutse kwica umugore amukubita ishoka mu mutwe yakatiwe urumukwiye.
Urubanza rwe hamwe n’undi mugabo bafatanyije muri ubwo bwicanyi rwaburanishijwe ku wa 21 Ukwakira 2025 mu ruhame, rwarangiye bombi bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu.
Bamwe mu baturage bitabiriye uru rubanza bavuze ko bishimiye uyu mwanzuro w’urukiko, bavuga ko wababereye isomo rikomeye kandi rishobora gukumira ubundi bwicanyi nk’ubwo.
Umwe muri bo yagize ati:
“Abagabo muri iki gihe sinzi icyabateye gukora ibikorwa nk’ibi, ariko ubuyobozi bwakoze neza gushyiraho urukiko ruburanisha uru rubanza mu ruhame. Kera wajyaga kumva ngo ‘ndagukubita nkwice’, ejo bjye kurya impungure ngaruke.Ariko ubu, abari hanze birababera isomo — uzabona ibintu bimurenze, ajye yihungira aho kugira ngo akore ibyaha nk’ibi.”
Undi muturage yongeyeho ati:
“Isomwa ry’uru rubanza ryaranshimishije kuko urupfu rw’uwo mugore rwaratubabaje cyane. Ariko uburyo urukiko rwabigenje biradushimishije, kuko byibura abagabo benshi bagiye kwigira ku byo babonye.”
Abaturage kandi basabye ko abagabo bakigendera ku bitekerezo byo gukemura amakimbirane mu rugo bakoresheje urugomo bakwiye kubihagarika, bakiga uburyo bwo gushakira ibisubizo mu mahoro.
“Turishimye cyane kuko uru rubanza ruzafasha benshi kwirinda ibyaha nk’ibi no gusigasira amahoro mu miryango yabo,” umwe muri bo yabisobanuye atyo.
Umucamanza mu isomwa ry’urubanza yavuze ko Nsigizimana yemeye icyaha yakoze ariko akavuga ko yabitewe n’inzoga, gusa urukiko rugaragaza ko inzoga zitari impamvu ituma umuntu afata ishoka ngo ayikubite uwo babana inshuro eshatu zose.
Ni impamvu zashingiweho mu gufata icyemezo cyo kumukatira igifungo cya burundu.




