• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Bugesera: Hari umubyeyi umaze imyaka 6 atwite atarabyara

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 5, 2025
in Amakuru
0
Bugesera: Hari umubyeyi umaze imyaka 6 atwite atarabyara
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umubyeyi witwa Nzayisenga Léa, utuye mu Murenge wa Mayange mu Kagali ka Gakamba mu Karere ka Bugesera, avuga ko yasamye inda nk’abandi babyeyi yizeye ko azayibyara nyuma y’amezi icyenda, ariko kuri ubu amaze imyaka 6 ayitwite itaravuka. Avuga ko akeka ko yaba yarahuye n’abagizi ba nabi cyangwa bakaba baramusuye ari bo babimuteye.

Ubwo itangazamakuru ryaganiraga na we, yavuze agahinda ke agira ati:

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

“Taliki 15/03 nagiye kwa muganga bambwira ko inda irimo. Nakomeje kujya kwa muganga nuko nja no ku rusengero rwa ADPR ngezeyo, bampa imiti baramfasha ndataha. Nyuma inda yongeye kuzamuka, nsubira kwa muganga, bambwira ko itavuyemo ahubwo ngo ndimo kuyirenzaho. Banyohereje guca mu cyuma (échographie) barayibura. Ubu rero imaze imyaka 6. Nagiye kwa muganga bambwira ko nta mwana urimo, ariko muganga ambwira ko atakwemeza neza ko nta mwana urimo kuko batabonye ibimenyetso byose. Barambwiye bati: ‘Tugiye kukwandikira ujye i Kanombe, aho bazagucisha mu byuma byabugenewe.’ Ariko kubera kubura ubushobozi, sinigeze njyayo.”

Bamwe mu baturage bo mu gace atuyemo bavuga ko babona koko Léa atwite, kandi inda imaze imyaka myinshi itavuka. Bavuga ko akenshi agenda afashwa kubera icyo kibazo.

Léa akomeza avuga ko yageze ku bitaro bya Nyamata, bakamwizeza ko mu gihe yabona amikoro yazavurwa agakira, ndetse akongera kubyara kuko iyo barebye mu mashini (échographie) babona umwana.

Mu gahinda kenshi yagize ati:“Sinshobora guhinga, gukubura cyangwa kwita ku bana banjye neza keretse mbifashijwemo n’abaturanyi. Turakodesha kandi ubu dufite amezi atanu tutarishyura; igihe icyo ari cyo cyose badusohoye ntitwabona aho tujya.”

Bamwe mu baturanyi be bavuga ko uyu mubyeyi ashobora kuba yararozwe, kuko igihe amaze atwite kirengeje kure igihe gisanzwe, bakamusabira ubufasha kugira ngo abashe kuruhuka iki kibazo ndetse afashe n’abana be.

Uyu mubyeyi agaragaza ko ikibazo cye cy’ingenzi ari ubushobozi, kuko afite ubushake bwo kujya kwa muganga, akavurwa agakira. Avuga kandi ko amaze imyaka 6 atabona ibise nk’abandi babyeyi, bikaba bimugiraho ingaruka zo guhora abyimbye inda no kumva atameze neza.

Yasoje agira ati:“Ndamutse mbonye ubushobozi, najya kwa muganga bakamfasha, nkaba naruhuka iki kibazo.”

Ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, ntabwo yigeze aboneka. Ubuyobozi nibugira icyo bubivugaho, tuzabibagezaho mu nkuru itaha

Previous Post

Umutekamutwe yafatiwe i Rubavu amaze kwiba 120 000 Frw umucuruzi wa Mobile Money akoresheje amayeri

Next Post

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 64 yaguye muri ruhurura

Next Post
Rusizi: Umukecuru w’imyaka 64 yaguye muri ruhurura

Rusizi: Umukecuru w'imyaka 64 yaguye muri ruhurura

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved