• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Bugesera: Abaturage babangamiwe na Mudugudu urara avuza induru bamubaza akavuga ko ari umwitozo aba ari gukora ngo arebe uko batabarana habaye ikibazo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 9, 2025
in Amakuru
0
Bugesera: Abaturage babangamiwe na Mudugudu urara avuza induru bamubaza akavuga ko ari umwitozo aba ari gukora ngo arebe uko batabarana habaye ikibazo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Ruzo, Akagari ka Nkanga mu Murenge wa Rweru ho mu karere ka Bugesera bashinja Umuyobozi w’umudugudu wabo, kurara avuza induru atabaza kandi ntakibaye.

Umwe yagize ati “Mudugudu wacu arifata akavuza induru, agatera induru ntawuyimuvugije, tukabyuka ijoro kureba icyo abaye, twahagera akavuga ngo nagira ngo muntabare.”

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Undi nawe yabwiye TV1 ati “Yari yasinze nyine azenguruka Umudugudu atera induru, wagira ngo ni kamere yamugiyemo.”

Abaturage bavuga ko adakiwiriye kubabera umuyobozi ko yigeze no guhagarikwa mu Nteko y’Abaturage nyuma bongera kubona yasubiye mu nshingano, mu buryo batamenya.

Uyu muyobozi w’Umudududu nawe yemera ko arara avuza induru, nk’amayeri yize nk’umuyobozi ngo arebe ko umuturage atewe abandi bamutabara.

Ati “Navugije induru kugira ngo turebe umutekano, uburyo abaturage batabarana kuko muri iki gihugu uteye induru ntubone umuntu ugufasha icyo gihe nibwo igihugu kiba kiguye mu kaga.”

Akomeza agira ati “Narabikoze kugira ngo umuturage atabarwe. Ni umwitozo kugira ngo ndebe ko abaturage babasha gutabara nsanga ibyo ntibibaho.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Sibomana Jean Claude, yabwiye TV1 ko uwo muyobozi w’Umudugudu akwiriye guhagarikwa kugeza igihe hazatorwa undi.

Ati “Mu nteko ndavuga ko bazashaka uba umusinbuye by’agateganyo.”

Previous Post

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we bibarutse

Next Post

RDC: Umushumba wa Kiliziya Gatolika yahaye umugisha Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23

Next Post
RDC: Umushumba wa Kiliziya Gatolika yahaye umugisha Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23

RDC: Umushumba wa Kiliziya Gatolika yahaye umugisha Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved