• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

BNR yashyizeho ibihano bikakaye ku bantu bishyuza mu madorari

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 2, 2025
in Amakuru
0
BNR yashyizeho ibihano bikakaye ku bantu bishyuza mu madorari
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje amabwiriza mashya y’imikoreshereze y’amadevize mu gihugu arimo ibihano biremereye ariko akanemerera abishyura cyangwa bishyuza ibyatumijwe hanze cyangwa ibyoherejweyo kubikora mu madevize.

Amabwiriza ya BNR ategeka ko kwishyuza ibicuruzwa na serivisi mu madevize “birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko keretse bikozwe nk’uko biteganyijwe muri aya mabwiriza rusange.”

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Gusa hari inzu z’ubucuruzi nyinshi mu Mujyi wa Kigali zikodeshwa mu Madorali ya Amerika bavuga ko inguzanyo bafashe zari mu Madorali.

Amabwiriza mashya yashyizwe hanze ku wa 30 Gicurasi 2025 yongerewemo ingingo ya 20 bis, ivuga ko “Kwishyuza cyangwa kwishyura mu madevize ibicuruzwa cyangwa serivisi byatanzwe cyangwa byatumijwe hanze y’igihugu biremewe.”

Ingingo ya 34 y’amabwiriza ya BNR igaragaza ko umuntu ushyiraho igiciro mu madevize iyo ari ku nshuro ya mbere ahanishwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw byaba ubwa kabiri agahanishwa miliyoni 10 Frw.

Iyo umuntu akoze ibikorwa by’ubucuruzi mu madevize ahanishwa kwishyura 50% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, ku nshuro ya mbere; cyangwa akishyura 100% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, ku nshuro ya kabiri kuzamura.

Bisobanurwa ko ibihano byishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda hakoreshejwe ikigereranyo cy’ivunjisha ryo ku munsi igihano cyafatiweho.

Iyi ngingo isobanura ko “Umuntu wese ukoze icyamunara cy’amadevize cyangwa undi wese wabigizemo uruhare, aba akoze ikosa. Banki Nkuru imuhanisha igihano cy’amafaranga angana na 50% by’ayakoreshejwe mu cyamunara.”

Icyamunara cy’amadevize ni ipiganwa mu igurisha n’igura ry’amadevize rikozwe mu buryo butaziguye cyangwa buziguye rikozwe n’uwo ari we wese agamije kugurisha ku igipimo cy’ivunjisha cyo hejuru cyangwa kugura ku gipimo cy’ivunjisha cyo hasi.

Umuntu utishyuye amafaranga y’igihano kuri konti yahawe na Banki Nkuru mu minsi 15 uhereye ku munsi yamenyeshejweho igihano, ashyikirizwa Ibiro by’amakuru ku myenda kandi agahanishwa 1% ry’amafaranga y’igihano buri munsi w’ubukererwe kugeza igihe yishyuye amafaranga yose.

Ingingo ya 37 bis iha buri wese inshingano zo kumenyesha Banki Nkuru amakuru azi cyangwa yamenyeshejwe yerekeye ibikorwa byo kuvunja amadevize mu buryo butemewe.

Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yasabye ko abishyuza mu Madorali bajya bishyuzwa imisoro mu madevize.

Ati “Ni bibi no mu buryo bubizi kuko uwo wishyurwa mu madorali cyangwa Amayero mu misoro ntabwo yishyura mu madorali yishyura mu mafaranga y’u Rwanda, rero ntabwo ari byo. Uwo muntu ushyiraho kwishyurwa ubukode mu madorali na we aba akwiriye kwishyura mu madorali mu buryo bw’imisoro bishyura ariko ibyo byose bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwaho, ibyo ni nko kwica amategeko, abishe amategeko bakabihanirwa.”

Previous Post

Teddy Gacinya wayoboye AS Kigali WFC yitabye Imana

Next Post

Minisitiri w’Intebe wa Sudani yasheshe guverinoma

Next Post
Minisitiri w’Intebe wa Sudani yasheshe guverinoma

Minisitiri w'Intebe wa Sudani yasheshe guverinoma

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved