Mu Mudugudu wa Kami, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, habereye urupfu ruteye agahinda rw’umugore witwa Uwimana Monique w’imyaka 35, bikekwa ko yishwe n’umugabo we ba banaga.
Amakuru yemezwa n’abaturanyi avuga ko aba bombi bari basanzwe babana mu makimbirane. Umwe mu baturanyi yabwiye itangazamakuru ko byamenyekanye ubwo umwana wabo yasabye se urufunguzo kugira ngo ajye gufungurira abavandimwe be bari hanze, maze ageze mu nzu asanga nyina yapfuye aryamye mu cyumba, ahita ahuruza abandi bantu.
Abaturage basanze nyakwigendera agaramye ku gitanda, apfutse mu maso, bigaragara ko yari amaze gushiramo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje iby’aya makuru. Yavuze ko abapolisi bageze ahabereye icyaha basanze hari ibikoresho bikoreshejwe mu kwica uwo mugore, birimo inyundo n’ipiki.
CIP Gahonzire yagize ati: “ukekwaho kwica uyu mugore , yitwa Fabie Barizeye w’imyaka 36, yatawe muri yombi ubwo yageragezaga gutoroka, ariko yemera ko ari we wishe umugore we.”
Uwimana yasize abana batatu yabyaranye na Fabie ba banaga ari nawe bicyekwa ko yamwishe. Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru zateye iri bara.




