• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Biteye agahinda: bamwe bari kurira mugihe abandi bari guseka kubera ihagarikwa ry’inkunga ya USAID

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 30, 2025
in Amakuru
0
Biteye agahinda: bamwe bari kurira mugihe abandi bari guseka kubera ihagarikwa ry’inkunga ya USAID
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ihagarikwa ry’inkunga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USAID) ryatumye abana benshi bo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya, bagirwaho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba bya Boko Haram, basubira mu buzima bwo kubura uburezi n’amahirwe yo kubaka ejo hazaza habo.

Israel Peter, ubu ufite imyaka 14, ntaragaruka ku ishuri kuva imyaka umunani ishize ubwo Boko Haram yateraga mu mudugudu we bigatuma umuryango we uhungira ahandi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amahirwe yari abonetse yo kongera kwiga yarazimye uyu mwaka ubwo Future Prowess Islamic Foundation, ishuri rifasha abana b’imfubyi n’abahuye n’ingaruka z’intambara, ryamwangiye kubera kubura inkunga y’amahanga.

ABANA BARENGA 700 BASUBIJWE MU RUGO

Abayobozi b’iri shuri bavuga ko kubera guhagarikwa kw’inkunga ya USAID, bamaze gusubiza mu rugo abana barenga 700 mubana 2200 bigaga ndetse n’abarimu 20, kandi nta banyeshuri bashya bakiri kwakirwa. Kuva ryatangira mu 2007, iri shuri rimaze gufasha abana barenga 3,000 muri leta ya Borno – ahakomeje kuba indiri ya Boko Haram.

Uwashinze ishuri, Zannah Mustapha, avuga ko impungenge zikomeye ari uko aba bana basubiye mu miryango ikennye bashobora kwisanga bongera kwinjizwa mu mitwe y’iterabwoba. Yagize  Ati: “Ntibakeneye no gushukwa, kuba badafite ishuri n’amahirwe ahagije bizatuma bamwe basubira mu mashyamba kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba”.

INGORANE Z’UBUREZI MURI NIJERIYA

Nijeriya ifite abana barenga miliyoni 10 batiga, uyu umubare munini kurusha ibindi bihugu byose ku isi, nk’uko UNICEF ibivuga. Guverinoma ishyira hagati ya 4% – 7% by’ingengo y’imari mu burezi, nyamara UNESCO isaba ko hajyamo nibura 15% – 20%.

Muri leta ya Borno, ikibazo kirushijeho gukomera kuko intambara yangije ibikorwaremezo, ndetse ababyeyi benshi bakennye cyane bakaba batabasha kwishyura amafaranga y’inyongera asabwa ku mashuri ya Leta – kuva ku 5,000 naira ($3.27) kugeza ku 15,000 naira ($9.80) ku mwana.

IMPAMVU IHAGARIKWA RY’INKUNGA RYAGIZE INGARUKA ZIKOMEYE

USAID yari imaze gutanga hafi miliyari $1.5 hagati ya 2023 na 2024 mu mishinga y’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza muri Nijeriya. Ariko ubwo guverinoma ya Trump yahagarikaga gahunda nyinshi za USAID, imiryango myinshi nk’iri shuri ry’i Borno yahise igwa mu kaga.

Abahanga mu by’umutekano basanga ibi bishobora gukinira mu maboko y’imitwe nka Boko Haram izwiho gukoresha abana b’imfubyi n’abakennye mu bikorwa by’iterabwoba. Malik Samuel, umushakashatsi mu mutekano wo muri Nijeriya, yagize ati: “Ibi bibazo by’uburezi ni intwaro Boko Haram ishobora gukoresha mu gukurura abana.”

UBUHAMYA BW’ABANYESHURI 

Har abarangije muri iri shuri ubu bageze kure mu masomo yabo. Yusuf Mustapha, w’imyaka 21 wiga Computer Science muri kaminuza, avuga ko kuba yabashije kwiga byamurokoye ubuzima nyuma y’uko ababyeyi be bishwe na Boko Haram:

Yagize ati “Iyo ntiga hano, sinari kubona umuntu wo kuntunga cyangwa kundihira ishuri.”

Ariko hari abandi bahuye n’iherezo ritari ryiza. Ramatu Usman, wasezerewe mu ishuri uyu mwaka mbere gato yo gukora ibizamini bya Leta, yari afite inzozi zo kuba muganga. Ubu asigaye yibera mu kudoda ingofero ngo abone ibyo kurya. Nyina avuga ko abayeho arira buri munsi kubera iby’umukobwa we.

Ati: “Ishuri rifite agaciro gakomeye muri aka gace kugarijwe n’umutekano muke. Umwana utiga, ubuzima bwe buba bwarangiye.”

IHAGARIKWA RYA USAID AMERIKA YUNGUKA BIHAGIJE 

Ni mugihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio,we  yatangaje ko gusesa USAID byazigamiye Amerika miliyari nyinshi z’Amadolari y’abasora.

Perezida Donald Trump, akimara gusubira ku butegetsi muri Mutarama 2025, yahise atangaza ko USAID “ihombya igihugu” maze asesa ibikorwa byayo by’agateganyo, ayimurira mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga. Ibi byatumye abakozi b’iki kigo hirya no hino ku isi, barimo n’abo muri Amerika, bahagarika imirimo, abandi bakaba baragize igihombo kuko bari bategereje imishahara n’inkunga ya USAID.

Rubio yashyikirije gahunda zasigaye ku muyobozi w’ibiro bishinzwe ingengo y’imari, Russ Vought, ari nawe uzakurikirana iseswa burundu ry’iki kigo. Yagize ati: “Kuva muri Mutarama twazigamye miliyari mirongo z’Amadolari. Kuri ubu, ku mugaragaro, USAID iri mu cyiciro cyo gufungwa burundu.”

USAID yashinzwe mu 1961 mu gihe cy’intambara y’ubutita, ikaba yarashorwagamo miliyari zigera kuri 23$ buri mwaka.

 

Previous Post

Sobanukirwa impamvu u Burusiya bwongeye kubaka umubano wabwo n’Aba-Talibani

Next Post

Thailand: Umu Minisitiri yegujwe azira kuvugana na mugenzi we kuri telefone

Next Post
Thailand: Umu Minisitiri yegujwe azira kuvugana na mugenzi we kuri telefone

Thailand: Umu Minisitiri yegujwe azira kuvugana na mugenzi we kuri telefone

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved