• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Bishop Gafaranga nyuma yo gufungurwa we n’umugorewe bagaragaye basohokeye ku mazi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 24, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Bishop Gafaranga nyuma yo gufungurwa  we n’umugorewe bagaragaye basohokeye ku mazi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuririmbyikazi w’indirimbo zo guhimbaza Imana akaba n’umugore wa Zacharie Habiyaremye uzwi cyane nka Bishop Gafaranga, Annette Murava yagaragaje amafoto agaragaza ko we n’umugabo we bari mu bihe byiza nyuma yuko afunguwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Annette yashyizeho ifoto yabo bombi bari mu bwato bwa gakondo, bambaye neza kandi basa n’abatembera mu kiyaga, ayiherekeresha amagambo y’urukundo agira ati:

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

“Imana iri muri aya mateka! Urakaza neza rukundo Bishop Gafaranga.”

Iyi foto yasohotse nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Bishop Gafaranga afunguwe, nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, rukamukatira igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ku itariki ya 10 Ukwakira 2025.

Ubwo yari akiri mu buroko, Annette Murava yakunze kugaragara mu manza ze, agaragaza ko ashyigikiye umugabo we ndetse akamusabira kurekurwa, nubwo urubanza rwari rwaramaze kugera mu maboko y’Ubushinjacyaha.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru muri Kamena uyu mwaka ubwo Gafaranga yari agifunze, Annette yari yavuze ko nta makimbirane afitanye n’umugabo we nk’uko bivugwaga, anizeza ko nibamara gusubirana bazasobanurira abantu ukuri kw’ibyabaye.

Kuri ubu, amagambo n’amafoto ye agaragaza ko koko aba bombi bongera kubana mu mahoro no mu byishimo.

Previous Post

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Next Post

Rusizi: Umukinnyi yatwawe n’amazi ubwo yageragezaga kwambuka ngo ajye gukina mu gihugu cy’abaturanyi

Next Post
Rusizi: Umukinnyi yatwawe n’amazi ubwo yageragezaga kwambuka ngo ajye gukina mu gihugu cy’abaturanyi

Rusizi: Umukinnyi yatwawe n'amazi ubwo yageragezaga kwambuka ngo ajye gukina mu gihugu cy'abaturanyi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved