• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Bigenda bite kugirango hajyeho undi Papa iyo uwarusanzweho yitabye Imana?

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 21, 2025
in Amakuru, IYOBOKAMANA
0
Papa Francis yitabye Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp
Inkuru y’inshamugongo yakwiriye Isi yose mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere wa Pasika ko umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis w’imyaka 88 yitabye Imana.

Ni inkuru itunguranye kuko yari yatangiye koroherwa ndetse no ku munsi wa Pasika yifatanyije n’abakirisito mu misa ya pasika yabereye muri Basilika ya St. Peter i Roma.

Uyu mushumba yari amaze iminsi myinshi arwaye indwara z’ubuhumekero zamuzahaje ariko abari bamuri hafi bakaba bemezaga ko atangiye koroherwa gake gake nubwo mu misa ya pasika yaje asunikwa mu kagare.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Bigenda gute iyo papa yitabye Imana?

1. Kwemeza urupfu no gutangira imihango y’i Vatican

Umukardinali Camerlengo (ubu ni Kevin Farrell) ni we wemeza urupfu rwa Papa, agasiba ikimenyetso cy’ubutegetsi bwe (urugero: Fisherman’s Ring), agafunga ibiro bye, kandi agatangiza imihango yo kumuherekeza.

2. Igihe cya Sede Vacante

Ni igihe Kiliziya iba itagira Papa. Muri icyo gihe, Inama y’Abakardinali (College of Cardinals) ifata inshingano z’ubuyobozi bw’ingenzi ariko ntishobora gufata ibyemezo bikomeye kugeza hatowe undi Papa.

3. Gushyingura no kwibuka

Papa Francis yasabye gushyingurwa muri Basilika ya Santa Maria Maggiore i Roma, mu isanduku isanzwe, bitandukanye n’umuco wo gushyingurwa muri Crypt ya St. Peter’s Basilica i Roma.

4. Gutegura no gukora Conclave

Hashize iminsi 15 kugeza 20 nyuma y’urupfu rwa Papa, Abakardinali batarengeje imyaka 80 bateranira muri Chapelle Sistine kugira ngo batoranye Papa mushya. Batora mu ibanga kugeza umuntu umwe abonye amajwi 2/3. Mu gutora, iyo bamubonye, umwotsi usohoka uba wererana (umweru), naho iyo batamubonye, uba umukara.

Mu gutora Papa, abakaridinari bemewe baba bari muri Conclave iba mu nzu ya Sistine Chapel (Chapelle Sistine) i Vatican hanyuma bakabamo kugeza batoye Papa kandi nta wemerewe gusohoka cyangwa kwihuza n’ibiri kubera hanze y’icyo cyumba.

5. Gutangaza Papa mushya

Iyo habonetse Papa mushya, atangazwa ku mugaragaro n’umwe mu bakardinali agira ati: “Habemus Papam!” (“Dufite Papa!”). Papa mushya ahita agaragara ku idirishya rya St. Peter maze agatanga umugisha wa mbere ku bitabiriye uwo muhango, Urbi et Orbi.

Previous Post

Papa Francis yitabye Imana

Next Post

Équateur: Polisi yataye muri yombi abantu bagabye igitero ahaberaga imirwamo y’amasake

Next Post
Équateur: Polisi yataye muri yombi abantu bagabye igitero ahaberaga imirwamo y’amasake

Équateur: Polisi yataye muri yombi abantu bagabye igitero ahaberaga imirwamo y'amasake

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved