Ku mugoroba wo ku Cyumweru, ahagana saa mbiri n’iminota 45 zishyira saa tatu z’ijoro, kinyinya habereye impanuka ikomeye aho imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yagonganye n’umumotari, agahita ahasiga ubuzima.
Amakuru aturuka mu babonye uko impanuka yagenze, aravuga ko yatewe n’uburangare bw’abamotari batatu, byaje kuvamo urupfu rw’umwe muri bo abandi bagakomereka bikomeye.
Umwe mu babonye uko byagenze yagize ati:
“Iyi mpanuka yabaye ku bamotari batatu. Umwe yamanukaga undi azamuka, hanyuma uwari utwaye moto yo mu bwoko bwa Spiro, ubwo yazamukaga, babiri bahise bagongana. We agerageje kubahunga, ahita agwa mu mapine y’imodoka ya HOWO, imukandagira umutwe n’ukuboko, ahita apfa ako kanya.”
Bamwe mu baturage bavuze ko nyakwigendera kubera imodoka yamukandagiye umutwe cyane , ku buryo byagoranye kumumenya.
Uretse uyu mumotari wahise apfa, ngo n’umugenzi bari kumwe yakomeretsw bikomeye ku buryo na we yahise yitaba Imana. Abaturage bakomeje gusaba ko hafatwa ingamba zo kugabanya impanuka ziri kuba kenshi mu gasantere ka Batsinda, mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya. Bavuga ko bamwe mu batwara ibinyabiziga bagendera ku muvuduko ukabije kandi ntibubahirize amategeko y’umuhanda.
Umwe mu bamotari yagize ati: “Icyo mbona cyakorwa ni uko buri muntu yakwiyoroshya mu muhanda, agagabanya umuvuduko kandi agendera ku muvuduko uringaniye.”
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi.
Yagize ati: “Iyi mpanuka yabaye ejo ahagana saa mbili n’igice z’ijoro. Moto yavaga Gasanze yerekeza Batsinda, ariko igeze mu muhanda ihura n’imodoka, kubera umuvuduko yari ifite, anyuranaho nabi ahita agwa mu mapine y’imodoka inyuma, ahita apfa. Uwari utwaye moto yo mu bwoko bwa TVS na we yaguye arakomereka, hamwe n’uwo yari atwaye, bajyanwa kwa muganga. Uwo wa mbere yajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga, naho undi yajyanywe ku ivuriro rya Kagugu, ubu akaba atameze nabi cyane.”
SP Kayigi yakomeje avuga ko icyateye impanuka ari ukunyuranaho nabi no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.
“Abantu bakunze kunyuranaho imbere cyangwa inyuma batitaye ku bimenyetso byo mu muhanda, kandi ibyo bibatera impanuka. Tugira inama abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’ibimenyetso by’umuhanda, kuko ari byo byonyine byagabanya impanuka nk’izi.”
Yasoje yihanganisha imiryango yabuze ababo, asaba abatwara ibinyabiziga bose kujya bashyira imbere umutekano n’amategeko y’umuhanda kugira ngo impanuka nk’izi zikumirwe burundu.




