• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Baltasar Engonga washinjwe kuryamana n’abagore 400 yasabiwe gufungwa imyaka 18

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 3, 2025
in Amakuru
0
Baltasar Engonga washinjwe kuryamana n’abagore 400 yasabiwe gufungwa imyaka 18
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umushinjacyaha muri Guinée Equatoriale yasabiye Baltasar Ebang Engonga gufungwa imyaka 18 kubera ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urubanza Balthasar aregwamo rurimo abayobozi benshi bari basanzwe bakorera urwego rushinzwe ubwishingizi no guha ubwishingizi ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Balthasar yamamaye kubera ibirego yigeze kuregwa mu 2024 byavugaga ko yafatanywe amashusho mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, amugaragaza asambana n’abagore 400 ariko ntibyavuzweho rumwe kuko hari n’ababihuje no gushaka kumuharabika ngo atazashobora guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ubushinjacyaha bwasabiye Balthasar igifungo cy’imyaka umunani kubera kunyereza umutungo, imyaka ine n’amezi atanu kubera iyezandonke no kwigwizaho imitungo n’imyaka itandatu n’umunsi umwe kubera gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Yanasabiwe gucibwa miliyoni 910 z’ama-CFA kandi ntazigere ahabwa umwanya w’ubuyobozi mu gihe kingana n’imyaka yasabiwe gufungwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Balthasar yari yarubatse uruhererekane rw’uburyo banyerezamo amafaranga ya Leta bakayakoresha mu nyungu zabo afatanyije n’abandi bakozi bakoranaga mu kigo, barimo Carmelo Julio Matogo Ndong, Ireneo Mangue Monsuy Afana, na Florentina Iganga Iñandji bose baregwa ibyaha bimwe.

Balthasar Engong avuka mu muryango w’abanyapolitike, akaba mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo. Urubanza rwe n’abo bareganwa LSi Africa yanditse ko rushobora gufatwa nko guca umuco wo kudahana muri iki gihugu.

Previous Post

Nyamasheke: Umugabo arakekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 5

Next Post

RDC: Abajura bibye Kiliziya bayisiga yera

Next Post
RDC: Abajura bibye Kiliziya bayisiga yera

RDC: Abajura bibye Kiliziya bayisiga yera

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved