Mu Mujyi wa Kigali hafashwe abantu batatu bakekwaho gucuruza urumogi, rukaba rwabagezeho rubanje guhererekanywa n’undi wari urukuye mu Karere ka Gicumbi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko abo bafashwe hamwe n’ibiyobyabwenge bari bafite byahise bishyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakurikiranwe amategeko.
Yashimye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe, bigatuma abishora mu gucuruza ibiyobyabwenge bafatwa bitarakwira mu baturage.
Ati: “Turakangurira abantu bose kwirinda kwishora muri ibi bikorwa kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zarabihagurukiye. Uburyo bwose bagerageza gukoresha bwamaze kumenyekana. Ni ngombwa ko bareka ibyo bikorwa, bashaka ibindi bakora, kuko ibiyobyabwenge ntibizana iterambere ahubwo bigusenya.”
CIP Gahonzire yibukije ko Polisi idashobora kwihanganira uwo ari we wese ushaka “kuroga abaturage aha ibiyobyabwenge.”
Mu Rwanda, urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge gikomeye. Ingingo z’amategeko ziteganya ko umuntu uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika cyangwa kugurisha urumogi ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw.





