• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Argentine: Umukinnyi yapfiriye mu kibuga

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 5, 2025
in Amakuru
0
Argentine: Umukinnyi yapfiriye mu kibuga
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umunya-Argentine, Enzo Pittau ukina umupira w’amaguru, yaguye mu kibuga azize uburwayi bw’umutima, nyuma yo kujya gukina umukino amenyesheje abakunzi be ko ari umukino yahariye ubuzima bwe bwose.

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, ni bwo hakinwe umukino wa shampiyona y’Icyiciro cya Kane muri Argentine (Torneo Regional Federal Amateur), wari wahuje Don Orione na CA Villa Alvear.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umukino ugeze ku munota wa 41, Enzo Pittau yikubise hasi nta muntu umukozeho, bagenzi be bihutira kumutabara ariko bisaba ko imodoka iri hafi y’ikibuga imwihutana ku bitaro.

Uyu mukinnyi w’imyaka 35 akihagera yahise apfa, bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima.

Mbere y’uko uyu ibi byose biba, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, avuga ko uyu mukino yawuhariye ibye byose.

Ati “Ukwizera kwanjye n’Imana yanjye birahari. Uyu munsi ni ukuwuharira roho yanjye ndetse n’ubuzima.”

Nyuma y’uru rupfu rutunguranye, umukino wahise usubikwa ndetse ubuyobozi bw’Ikipe ya Don Orione buvuga ko bwifatanyije n’uyu mukinnyi.

Imodoka yari hafi y’ikibuga ni yo yagerageje gutabara Enzo Pittau

Previous Post

Edgar Chagwa Lungu wayoboye Zambia kuva muri 2015 kugeza muri 2021 yitabye Imana

Next Post

Karongi: Abantu 10 bakomerekeye mu mpanuka ya bisi ebyiri zagonganye

Next Post
Karongi: Abantu 10 bakomerekeye mu mpanuka ya bisi ebyiri zagonganye

Karongi: Abantu 10 bakomerekeye mu mpanuka ya bisi ebyiri zagonganye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved