• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 10, 2026
in Imikino
0
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Super Cup 2026 nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1, mu mukino wabereye mu mvura y’amarangamutima ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Umukino watangiye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, amakipe yombi awinjiramo afite imbaraga n’ishyaka ryo gutangira neza umwaka w’imikino. Mu minota ya mbere, impande zombi zageragezaga gusatirana ariko nta buryo bufatika bwabonetse kubera uko amakipe yakinaga yitonze kandi akomeye mu kibuga hagati.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
Chairman wa APR FC yeguye ku nshingano

Chairman wa APR FC yeguye ku nshingano

December 9, 2025

APR FC ni yo yabanje kugaragaza ubushake bwo gutsinda, itangira kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports kenshi. Ku munota wa 11, yabonye amahirwe akomeye binyuze muri koruneri na kufura, nubwo byombi bitatanze umusaruro.

Igitutu cya APR FC cyaje gutanga umusaruro ku munota wa 19, ubwo Kwizera Olivier wa Rayon Sports yatakazaga umupira, William Mel Togui awufata awushyira mu izamu atsinda igitego cya mbere.

Rayon Sports yakomeje kugorwa no kugumana umupira, APR FC ikomeza kuyotsa igitutu kugeza ku munota wa 43, ubwo Ronald Ssekiganda yatsindaga igitego cya kabiri n’umutwe nyuma ya koruneri nziza yari itewe na Memel Rouf Dao.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’ibitego 2-0, mu mukino wagaragazagamo itandukaniro rinini mu mikinire hagati y’amakipe yombi.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagaragaje imbaraga nyinshi ishaka kwishyura, isatira izamu rya APR FC inshuro zitandukanye, ariko iza kunanirwa kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga.

Ku munota wa 70, APR FC yongeye guca mu rihumye Rayon Sports, Seidu Dauda Yusif acenga ba myugariro maze atsinda igitego cya gatatu cyashyize APR FC ahantu heza cyane.

Rayon Sports yabonye amahirwe yo kwishyura ku munota wa 79, ubwo yahabwaga kufura, ariko ishoti ryatewe na Ndayishimiye Richard rinyura hanze gato y’izamu.

Mu minota y’inyongera, Rayon Sports yabashije kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Habimana Yves, bituma abafana bagira icyizere gito cyo kugaruka mu mukino.

Ibyo byishimo byaje kumara akanya gato, kuko APR FC yahise isubiza inyuma Rayon Sports itsinda igitego cya kane cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco nyuma y’umupira mwiza watanzwe na Mamadou Sy.

Umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1, ihita yegukana igikombe cya Super Cup 2026. APR FC yagaragaje urwego rwo hejuru cyane cyane mu gukoresha imipira miremire n’umuvuduko, ibintu byagoye cyane Rayon Sports mu mukino wose.

Previous Post

Umunyamakurukazi Tessy yasezeranye imbere y’imana -Amafoto

Next Post

AFC/M23 yagabweho ibitero na Wazalendo ifatanyije na FARDC

Next Post
AFC/M23 yagabweho ibitero na Wazalendo ifatanyije na FARDC

AFC/M23 yagabweho ibitero na Wazalendo ifatanyije na FARDC

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved