APR FC yo mu Rwanda yabonye itike iyijyana mur ½ cya CECAFA Kagame Cup 2025, nyuma yo kunganya na KMC FC yo muri Tanzania igitego 1–1 mu mukino wo gusoza amatsinda wabereye i Dar es Salaam.
Nubwo ikipe y’Ingabo itari ifite rutahizamu Djibril Ouattara ufite ikibazo cy’uburwayi, ndetse na myugariro Dauda Yussif Seidu wahagaritswe nyuma yo guhabwa amakarita abiri y’umuhondo.
Mu minota ya mbere, abakinnyi nka Memel Raouf Dao, William Togui Mel, Hakim Kiwanuka na Lamine Bah bongeye kugaragaza ubushobozi, ariko amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro. Byasabye gutegereza umunota wa 40 kugira ngo APR ibone igitego cyabonetse ku ishoti rya Niyigena Clément, ku mupira yateye yigaramye nyuma y’ikosa ryahanwe.
Ibyishimo ntibyatinze kuko ku munota wa 44, KMC yishyuriye ku gitego cya Eric Mwijage Edison watsinze nyuma y’ihuzagurika rya ba myugariro ba APR, by’umwihariko Nshimiyimana Yunussu wari wakuyeho umupira ari kwishima.
Kunganya byatumye APR FC isoza imikino y’amatsinda ifite amanota arindwi izigamye ibitego bine, bikayihesha umwanya wa mbere mu Itsinda B. KMC na yo yagize amanota arindwi, izigama ibitego bibiri, iba ikipe ya kabiri nziza kurusha izindi mu zasoje ari iza kabiri.
Mu wundi mukino w’iri tsinda, Mlandege FC yatsinze Bumamuru FC ibitego 3-0.
APR izategereza kugeza ku wa Gatatu kugira ngo imenye uwo izahura na we muri ½, hazava hagati y’amakipe ane yo mu Itsinda C anganya amanota abiri. Imikino ya ½ izakinwa ku wa Gatanu, aho KMC izahura na Singida Black Stars yo yabaye iya mbere mu Itsinda A.





