Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yamuritse ku mugaragaro bisi nshya kandi igezweho igiye kujya iyifasha mu ngendo zayo.
Iyi modoka yagaragajwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza binyuze mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa X rw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Iyi bisi niyo izatangira gutwara APR FC guhera kuri uwo munsi, aho iyi kipe izaba ihanganye na Rayon Sports mu mukino wa Super Coupe uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera.
Bisi nshya ya APR FC yakozwe n’uruganda rwa Mercedes-Benz rwo mu Budage, ikaba ivugwaho kugira agaciro kari hagati y’Amadolari ibihumbi 300 na 600, angana n’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 430 na 860.





