• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya 14

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 4, 2025
in Imikino
0
APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya 14
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu mukino yarushijemo bigaragara ikipe ya Rayon Sports, APR FC yegukanye igikombe cya yo cy’Amahoro ku nshuro ya 14 nyuma yo gutsinda ibitego 2-0.

Saa Kumi n’igice z’amanywa, habanje gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nyuma y’awo umusifuzi, Ishimwe Claude arawutangiza.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Ni umukino witabiriwe ku kigero gishimishije, cyane ko wahuzaga amakipe asanzwe ari amakeba muri ruhago y’u Rwanda.

Rwaka Claude utoza Rayon Sports, nta mpinduka zikomeye yari yakoze ugereranyije n’abakinnyi amaze iminsi yifashisha kuva yahabwa izi nshingano.

Ku munota wa Kane w’umukino, Djibril Quattara yari afunguye amazamu ku mupira yahawe na Nshimirimana Ismail awucisha ku ruhande rw’iburyo maze awushyira mu izamu ryarimo Patient.

Ikipe y’Ingabo yahiriwe n’uyu mukino, yakomeje kwiharira iminota yakurikiyeho, cyane ko yari nziza uyu munsi kurusha indi minsi.

Ibintu byongeye kuba bibi kuri Gikundiro ku munota wa 29 ubwo yahushaga igitego cya Abeddy Biramahire maze Nshimiyimana Yunussu ahita yihutisha umupira yahawe Ruboneka Bosco nawe ahita Mugisha Gilbert wahise awutsinda neza maze abakunzi b’iyi kipe bongera kwinaga ibicu.

Rayon Sporta yagowe ahanini ku mipira yacaga hagagti igana ku ruhande, maze Mugisha Gilbert na Quattara bakagora ba myugariro ba Gikundiro.

Ku munota wa 40, APR FC yashoboraga kubona igitego ku mupira waturutse usanga Djibril Quattara ahagaze wenyine arawuzamukana ariko aho kuwuha Ruboneka wari uhagaze neza, barawumwaka.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye ikipe y’Ingabo ikiri imbere n’ibitego 2-0.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Rayon Sports yahise ikora impinduka ikuramo Iraguha Hadji wasimbuwe na Rukundo Abdulrahman.

Ku munota wa 58, Rayon Sports yabonye umupira mwiza uteretse inyuma gato y’izamu ku ikosa ryari rikorewe Abeddy Biramahire ariko awuteye ufatwa neza na Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 68, impande zombi zakoze impinduka, Gikundiro ikuramo Aziz Bassane wasimbuwe na Adama Bagayoko mu gihe APR FC yakuyemo Mamadou Lamine Bah wasimbuwe na Niyibizi Ramadhan.

Ikipe y’Ingabo yongeye gukora impinduka, ikuramo Djibril Quattara wasimbuwe na Mamadou Sy.

Rwaka nawe yongeye gukora impinduka ku munota wa 85, akuramo Ndayishimiye Richard wasimbuwe na Elenga Kanga Junior.

Gusa izi mpinduka nta kinini zatanze kuko ikipe y’Ingabo yakomeje gucunga ibitego bya yo kugeza umukino urangiye yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025.

Urugendo rwa Rayon Sports muri iri rushanwa uyu mwaka:

Muri 1/8:

Rutsiro FC 1-2 Rayon Sports
Rayon Sports 2-0 Rutsiro FC

Muri 1/4:

Rayon Sports 2-2 Gorilla FC
Gorilla FC 0-1 Rayon Sports

Muri 1/2:

Mukura VS 1-1 Rayon Sports
Rayon Sports 1-0 Mukura VS

Urugendo rwa APR FC muri iri rushanwa uyu mwaka:

Muri 1/8:

Musanze FC 0-0 APR FC
APR FC 4-0 Musanze FC

Muri 1/4:

Gasogi United 0-1 APR FC
APR FC 0-0 Gasogi United

Muri 1/2:

Police FC 1-1 APR FC

APR FC 1-0 Police FC

Previous Post

Itangazo rya Meteo Rwanda rireba buri mu Nyarwanda wese ku mvura iteganyijwe mu minsi ibiri iri imbere

Next Post

Izindi ngabo za SADC zatashye zinyuze mu Rwanda

Next Post
Izindi ngabo za SADC zatashye zinyuze mu Rwanda

Izindi ngabo za SADC zatashye zinyuze mu Rwanda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved