Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, kuri Stade ya KMC muri Tanzania habereye imikino ya 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2025, irushanwa riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Mu mukino Abanyarwanda bari bategereje cyane, APR FC ihagarariye u Rwanda yahuye na Al Hilal SC yo muri Sudan, amakipe yombi akaba yari yanahuriye muri iki cyiciro mu mwaka ushize.
APR FC ni yo yabanje gufungura amazamu ibifashijwemo na rutahizamu William Togui, ariko amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma ntiyaboneka kuko Al Hilal yahise ikora impinduka ikomeye, itsinda ibitego bitatu byatsinzwe na Sunday Damilare, Ahmed Salem na Abdelrazig Taha, bituma isoza umukino ari 3-1.
Iyi ntsinzi yahise ituma Al Hilal SC ibona itike yo gukina umukino wa nyuma, aho izahura n’itsinda riturutse hagati ya Singida Black Stars na KMC FC, amakipe yombi yo muri Tanzania yakiniraga kuri Stade ya KMC.
N’ubwo APR FC imaze kwegukana CECAFA Kagame Cup inshuro eshatu, kugeza ubu ntirabona amahirwe yo kongera kwegukana iki gikombe hanze y’u Rwanda.




