• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Shampiyona y’u Rwanda 2025/26 izatangira APR FC iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 21, 2025
in Imikino
0
Shampiyona y’u Rwanda 2025/26 izatangira APR FC iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje ko Shampiyona ya 2025/26 izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, ikazasoza ku wa 24 Gicurasi 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, Rwanda Premier League yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko shampiyona igiye gutangira. Aya matariki yagizweho impinduka ugereranyije n’ingengabihe yari yashyizwe hanze na FERWAFA, yari yerekanye ko shampiyona yari gutangira ku wa 15 Kanama 2025.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Muri uku kwezi, amakipe yagiye akora ibikorwa bitandukanye birimo gusuzuma ibyangombwa by’amakipe yemerewe gukina Icyiciro cya Mbere ndetse n’imikino ya gicuti, igamije kureba urwego rw’abakinnyi bashya. Nyuma yo kurangiza ibi bikorwa, Rwanda Premier League yemeje ko shampiyona izatangira ku wa 12 Nzeri 2025.

Ibi kandi bisobanuye ko APR FC itazaba iri mu mikino y’Umunsi wa Mbere kuko izaba iri muri Tanzania gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, riteganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza 15 Nzeri 2025.

Biteganyijwe kandi ko mbere y’uko shampiyona itangira hazakinwa umukino wa FERWAFA Super Cup, uzahuza APR FC yegukanye ibikombe byose na Rayon Sports, yayitsinze mu buryo buhebuje.

APR FC niyo yari yegukanye igikombe cya Shampiyona giheruka, iba icya gatandatu yikurikiranya ndetse n’icya 23 mu mateka yayo.

Previous Post

Daniella Atim arifuza 60% by’umutungo w’uwahoze ari umugabo we Dr Jose Chameleone

Next Post

Igitaramo “Music in Space” cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu gisubitswe ku munota wanyuma

Next Post
Igitaramo  “Music in Space” cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu gisubitswe ku munota wanyuma

Igitaramo "Music in Space" cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu gisubitswe ku munota wanyuma

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved