Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize mu bikorwa icyemezo cyo kuva burundu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), nyuma y’igihe cy’umwaka umwe cyari giteganyijwe n’amategeko mpuzamahanga.
Iki cyemezo cyari cyatangajwe bwa mbere n’Umukuru w’Igihugu, Donald Trump, ku munsi wa mbere asubiye muri White House mu ntangiriro za 2025, ubwo yashyiraga umukono ku iteka rihagarika uruhare rwa Amerika muri OMS, nyuma y’imyaka 78 iki gihugu kimaze ari umunyamuryango waryo.
Perezida Trump yavuze ko OMS yananiwe kuzuza inshingano zayo, cyane cyane mu micungire y’icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima ku Isi.
Yanashinje uyu muryango gutuma Amerika itanga amafaranga menshi cyane atajyanye n’umusaruro uboneka, nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abadage, Deutsche Welle.
Ku wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, afatanyije n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima, Robert F. Kennedy Jr., basohoye itangazo ryemeza ko Amerika yamaze kwivana mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima, bityo ikaba itakiri mu masezerano n’inshingano byari biyihuje na OMS.
Ku ruhande rwayo, OMS yatangaje ko Amerika ikiyifitiye umwenda urenga miliyoni 130 z’Amadolari ya Amerika, nubwo impande zombi zitaremeranya ku mibare nyayo y’ayo mafaranga.




