• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Politics

Amerika yakuye akarenge kayo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS)

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 23, 2026
in Politics
0
Amerika yakuye akarenge kayo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS)
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize mu bikorwa icyemezo cyo kuva burundu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), nyuma y’igihe cy’umwaka umwe cyari giteganyijwe n’amategeko mpuzamahanga.

Iki cyemezo cyari cyatangajwe bwa mbere n’Umukuru w’Igihugu, Donald Trump, ku munsi wa mbere asubiye muri White House mu ntangiriro za 2025, ubwo yashyiraga umukono ku iteka rihagarika uruhare rwa Amerika muri OMS, nyuma y’imyaka 78 iki gihugu kimaze ari umunyamuryango waryo.

Related posts

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

January 30, 2026
Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

January 27, 2026

Perezida Trump yavuze ko OMS yananiwe kuzuza inshingano zayo, cyane cyane mu micungire y’icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima ku Isi.

Yanashinje uyu muryango gutuma Amerika itanga amafaranga menshi cyane atajyanye n’umusaruro uboneka, nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abadage, Deutsche Welle.

Ku wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, afatanyije n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima, Robert F. Kennedy Jr., basohoye itangazo ryemeza ko Amerika yamaze kwivana mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima, bityo ikaba itakiri mu masezerano n’inshingano byari biyihuje na OMS.

Ku ruhande rwayo, OMS yatangaje ko Amerika ikiyifitiye umwenda urenga miliyoni 130 z’Amadolari ya Amerika, nubwo impande zombi zitaremeranya ku mibare nyayo y’ayo mafaranga.

Previous Post

Ituri: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye umusirikare wa FARDC gufungwa imyaka 20 ndetse agahita anirukanwa mu ngabo

Next Post

Gisagara: Abagabo bane bari kwa muganga nyuma yo kunywa inzoga bicyekwa ko yari irimo supaguru

Next Post
Gisagara: Abagabo bane bari kwa muganga nyuma yo kunywa inzoga bicyekwa ko yari irimo supaguru

Gisagara: Abagabo bane bari kwa muganga nyuma yo kunywa inzoga bicyekwa ko yari irimo supaguru

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved