Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, mu gace ka Grand Blanc mu ntara ya Michigan, habaye urugomo rukomeye aho umugabo w’imyaka 40 wahoze mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashe abantu bari mu kiliziya ya Church of Jesus Christ of Latter-day Saints.
Uwo mugabo witwa Thomas Jacob Sanford yageze kuri kiliziya mu modoka ye ubwo igitambo cya misa cyari cyitabiriwe n’abakirisitu benshi, ahita akuramo imbunda atangira kurasa abari imbere mu nyubako.
Polisi yahise ihagera igerageza kumuhagarika, maze mu gihe cyo kumufata baramurasa nawe ahita apfa. Muri icyo gitero, abantu bane bahise bapfa naho abandi umunani barakomereka, umwe muri bo ari mu bihe bikomeye. Amakuru atangazwa agaragaza ko Sanford yari yanagerageje gutwika inyubako ya kiliziya.
Icyatumye uyu wahoze ari umusirikare agaba igitero nk’iki ntikiramenyekana. Inzego z’Umutekano za Amerika, zirimo na FBI, zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyabimuteye n’icyo yari agamije.




