Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zigiye kugurisha Ukraine intwaro ziremereye zifite agaciro ka miliyoni $825, zizwi nka Extended Range Attack Munition (ERAM). Izi ntwaro zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera iri hagati ya kilometero 240 na 450, bishobora gufasha Kyiv kugera no mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow.
Ni ubwa mbere guverinoma ya Donald Trump yemeye kohereza muri Ukraine intwaro zifite ubushobozi bwo kugaba ibitero kure, icyemezo kije mu gihe intambara imaze imyaka irenga itatu ikomeje gufata indi ntera.
Aya mafaranga azishyurwa ku ntwaro azava mu nkunga Ukraine yahawe n’ibihugu by’inshuti birimo Danemark, Noruveje n’u Buholandi, byifatanyije n’Umuryango wa OTAN mu gushyigikira Kyiv. Hari kandi inkunga itangwa binyuze muri gahunda ya U.S. Foreign Military Financing, igamije gufasha ibihugu by’inshuti kugura ibikoresho by’ubwirinzi bigezweho.
Uretse intwaro ubwazo, Amerika izatanga n’ibikoresho bifasha mu mikorere yabyo, harimo porogaramu zitegura imirimo y’iminara (mission planning software), ibice byungura, ndetse n’abahanga mu ikoranabuhanga bazabafasha mu kubikoresha.
Iki cyemezo gishobora kongera umwuka mubi hagati ya Washington na Moscow, dore ko u Burusiya bwakunze kwamagana imikoreshereze y’intwaro z’Amerika mu ntambara. Perezida Trump aherutse gutangaza ko afite impungenge ku bushake bw’u Burusiya mu kurangiza intambara, bityo akavuga ko bishobora gutuma Ukraine ishyigikirwa mu buryo bushya.
N’ubwo aya masezerano yemejwe, ntibyabujije u Burusiya gukomeza ibitero bikomeye ku butaka bwa Ukraine. Mu cyumweru gishize, igisasu cyaguye mu Murwa Mukuru wa Kyiv cyahitanye abantu 15, abandi benshi barakomereka.
Kuva mu 2022, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gutanga inkunga irenga miliyari $69.2 mu bijyanye n’umutekano wa Ukraine, harimo imodoka z’intambara za Bradley, Abrams tanks, Strykers n’ibindi bikoresho biremereye.
Abasesenguzi bavuga ko izi ntwaro nshya zishobora guha Ukraine ubushobozi bwo guhindura isura y’intambara, ariko kandi zikongera ubushyamirane hagati y’Amerika n’u Burusiya.





