• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wigeze no kuyobora Umujyi wa Kigali yitabye Imana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 13, 2025
in Amakuru
0
Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wigeze no kuyobora Umujyi wa Kigali yitabye Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wakoze imirimo itandukanye mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana kuri uyu wa 12 Kanama 2025, azize uburwayi.

Ambasaderi Kacyira yari afite imyaka 61 y’amavuko.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yihanganishije umuryango wa Dr Kacyira n’u Rwanda muri rusange muri ibi bihe.

Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Souef Mohamed El-Amine, na we yatangaje ko bababajwe n’inkuru y’urupfu rwa Dr. Kacyira.

Ati “Turababazwa no gutakaza Nyakubahwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira, yari umuntu ukunda bagenzi be, yahariye ubuzima bwe kubaka ibiraro bihuza abantu, kuva i Kigali kugera mu Muryango w’Abibumbye.”

Bijyanye n’inshingano nyinshi yakoze, Ambasaderi Kacyira yigeze kuvuga ati “Ubutumwa bwanjye mu buzima ntabwo bwibanda cyane ku kwikorera kurusha guharanira impinduka ku bantu nkorera.”

Kacyira yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 2003 kugeza mu 2006, aba Meya w’Umujyi wa Kigali kuva mu 2006 kugeza mu 2011 ubwo yagirwaga Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, amara igihe gito kuri uwo mwanya.

Mu 2008, ubwo yari Meya w’Umujyi wa Kigali, yahawe Ishimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire (UN-Habitat) ku bwo kugira uyu mujyi icyitegererezo mu isuku, ituze ndetse n’iterambere rirambye. Yanashimiwe gufasha abaturage kubona inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo no kubona akazi mu buryo bworoshye.

Kuva mu 2011 kugeza mu 2018, Kacyira yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire, aba Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, anakorera mu miryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Care International.

Mu 2020, Kacyira yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, anaruhagararira muri Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.

Kuva mu 2023, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Kacyira Umuyobozi w’Ibiro by’uyu muryango bishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw’Amahoro muri Somalia (UNSOS). Yari afite iyo nshingano kugeza ubu.

Ambasaderi Kacyira yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye na ’Veterinary Science in Animal Production and Economics’ muri Kaminuza ya James Cook muri Australia, n’iy’icyiciro cya kabiri mu buvuzi bwa ’Veterinary Medicine’ yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Previous Post

Umukobwa w’imyaka 20 arashaka guhatana na Perezida Museveni mu matora

Next Post

Gatsibo: Abantu 15 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa umutobe bikekwa ko wahumanyijwe

Next Post
Gatsibo: Umusore yishe Nyina wamubuzaga kurongora umugore baturanye

Gatsibo: Abantu 15 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa umutobe bikekwa ko wahumanyijwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved