Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Rumba, Antoine Christophe Agbepa Mumba, uzwi cyane nka Koffi Olomide, yongeye kugaragara mu gitaramo gikomeye i Bruxelles mu Bubiligi ku wa Gatandatu, nyuma y’imyaka irenga 15 yari amaze adataramira ku mugabane w’u Burayi.
Koffi, w’imyaka 69, yakiranwe urukundo n’ibihumbi by’abafana baje kumureba muri ING Aréna, ahari hateraniye abantu ibihumbi bagera ku 10 na 15. Abari aho benshi bagaragaje ko iki gitaramo ari cyo bise “kugaruka k’umwami”, bitewe n’uburyo yagaragaje ubuhanga n’amarangamutima byabanyuze.
Ku rubyiniro, yari yabanjirijwe n’umukobwa we Kenaya Olomide, wamwakiriye mu buryo bwihariye yambaye ikoti rirerire ry’umweru arirenzaho igishura cy’uruhu rw’igisamagwe – inyamaswa iri mu birango bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Koffi, wamamaye nka “Le Grand Mopao”, yahaye abafana be igitaramo cyuzuye umuziki, imbyino n’uburyo bwe bwihariye bwo kuyobora abacuranzi n’ababyinnyi. Yibanze ku ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye zirimo Papa Ngwasuma ndetse n’izindi nshya nka KouKoulou afatanyije n’umugore we Cindy Le Coeur, na we uri mu bafashije gutaramira imbaga yari yitabiriye.
Nubwo yari amaze igihe adataramira hano hantu gusa aracyari wawundi ntacyahindutse yeretse abantu ko atarasaza agifite imbaraga.
Iki gitaramo cyamaze amasaha asaga abiri, cyari cyitezweho impungenge ko gishobora kudakundwa bitewe n’imanza n’ibibazo byigeze kwanduza izina rya Koffi mu myaka yashize.
Nyamara, nk’uko byagaragaye, abari bamukumbuye cyane cyane Abanyecongo baba i Burayi n’abandi bo mu karere k’Afurika ntibabanje kubitekerezaho cyane.
Koffi n’umugore we Cindy nyuma y’igitaramo, banyuze ku mbuga nkoranyambaga bashimira abafana babo, batangaza ko “igikorwa cyagenze neza kandi cyabashimishije.”
KANDA HANO UREBE VIDEO




