• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Politics

Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 27, 2026
in Politics
0
Amasezerano yahindutse urubanza: U Rwanda rwamaze kugeza ikirego mu nkiko rurega u Bwongereza
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Leta y’u Rwanda yamaze kugeza ikirego ku mu nkiko mpuzamahanga, isaba ko Ubwongereza  bwubahiriza inshingano z’amafaranga zishingiye ku masezerano yo kwakira abasaba ubuhungiro, yari yarasinywe n’ibihugu byombi mbere y’uko ahagarikwa n’ishyaka Labour riri ku butegetsi i Londres.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Daily Mail agaragaza ko u Bwongereza bushobora gusabwa kwishyura u Rwanda arenga miliyoni 50 z’ama-pounds, angana hafi na miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Related posts

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

January 30, 2026
Leta ya Sudani y’Epfo yahaye abaturage amasaha ntarengwa yo kuba bavuye mu duce igiye kugabamo ibitero

Leta ya Sudani y’Epfo yahaye abaturage amasaha ntarengwa yo kuba bavuye mu duce igiye kugabamo ibitero

January 26, 2026

Iki kibazo kiri gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Nkemurampaka (Permanent Court of Arbitration) rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi.

Chris Philp, umunyamabanga utavuga rumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, yatangaje ko ikirego cy’u Rwanda gishingiye ku byemezo Labour yafashe igihagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Yavuze ko guhagarika ayo masezerano byakozwe mu buryo butunguranye, mu gihe indege za mbere zari hafi gutangira urugendo.

Yakomeje ashimangira ko ingaruka z’icyo cyemezo ziri kugirwaho n’abasora b’Abongereza, kuko Leta igiye kongera kwishyura amafaranga menshi ajyanye no gucumbikira abimukira mu mahoteli no mu nkambi za gisirikare.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, ni we wafashe icyemezo cyo gusesa ayo masezerano u Bwongereza bwari bwaragiranye n’u Rwanda, abigira kimwe mu byemezo bya mbere nyuma yo gufata ubutegetsi.

Amasezerano yahagaritswe mu gihe hari hasigaye igihe gito ngo u Rwanda rutangire kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza, bagombaga gutuzwa i Kigali ndetse bagahabwa amahirwe yo gusaba ubuhungiro.

Nyuma yo guhagarika iyo gahunda, imibare y’abinjira mu Bwongereza binyuze mu nzira zitemewe, by’umwihariko bakoresheje ubwato buto, yakomeje kwiyongera ku buryo bugaragara.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza igaragaza ko abimukira basaga 36,000 bacumbikiwe mu mahoteli, hakiyongeraho abarenga 7,000 kuva Labour yatangira kuyobora igihugu.

Raporo zemeza ko u Bwongereza bwari bwaramaze kwishyura u Rwanda arenga miliyoni 715 z’ama-pounds mbere y’uko ayo masezerano ahagarikwa. Gusa mu 2025, u Rwanda rwasabye andi mafaranga angana na miliyoni 50 z’ama-pounds, yari ateganyijwe kwishyurwa muri Mata uwo mwaka, ariko ntiyatangwa.

Kubera ayo mafaranga atishyuwe, bivugwa ko mu Ugushyingo 2025 ari bwo u Rwanda rwareze u Bwongereza muri ruriya rukiko mpuzamahanga.

Impapuro z’ikirego zigaragaza ko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, ari we uhagarariye u Rwanda muri uru rubanza. Ku ruhande rw’u Bwongereza, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahagarariwe n’abunganizi mu mategeko bagenwe n’iyo Minisiteri.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko iki gihugu cyiteguye kwitandukanya n’ibirego by’u Rwanda, avuga ko kigamije kurengera inyungu n’imisoro y’abaturage bacyo

Previous Post

Itangazo rigenewe abafatabuguzi b’amazi bakunze gusaba serivisi z’itandukanye

Next Post

Ihuriro AFC/M23 ryasobanuye ukuntu ryegereye Tshisekedi bakumvikana guhagarika imirwano nyuma bagatungurwa no kubona bagabweho ibitero na FARDC

Next Post
AFC/M23 yatumiwe muri Angola ibisabwe na Tshisekedi

Ihuriro AFC/M23 ryasobanuye ukuntu ryegereye Tshisekedi bakumvikana guhagarika imirwano nyuma bagatungurwa no kubona bagabweho ibitero na FARDC

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved