• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Amakipe atatu ari kurwanira umutoza umwe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 2, 2025
in Imikino
0
Amakipe atatu ari kurwanira umutoza umwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mbere yo gutangira kwitegura umwaka w’imikino 2025/2026, amakipe akomeje kwitegura bucece. Muri uku kwitegura, adafite abatoza ni bo yabanje gushaka kugira ngo banayafashe kugura abakinnyi bazakorana.

Kugeza ubu umwe mu batoza b’Abanyarwanda bakomeje kwifuzwa, ni Gatera Mussa watandukanye na Rutsiro FC nyuma y’imyaka ibiri yari ayimazemo. Amakuru avuga ko ari kwifuzwa na AS Muhanga, Gicumbi FC na Musanze FC yaje mu biganiro.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Amakuru akomeza avuga ko, uyu mutoza yabanje kuganira n’abo mu Akarere ka Gicumbi ndetse bakumvikana byose ariko kugeza ubu kubera ibyo bumvikanye bisaba amafaranga ataraboneka, akaba atarashyira umukono ku masezerano. Ab’i Muhanga bakibyumva, bahise baza mu biganiro ariko kugeza ubu na bo bagize imbogamizi y’amafaranga bumvikanye batarabona.

Abo mu Akarere ka Musanze bakibyumva, bahise baza kuganira na Gatera ndetse bo babishyizeho umutima kurusha ababanje kuganira nawe. Ibi birasobanura ko ikipe izamuha ibyo yayisabye mbere y’izindi, ari yo azasinyira amasezerano.

Mussa ni umutoza uzwi mu makipe nka Isonga FC, Rayon Sports, Sunrise FC, Gorilla FC na Espoir FC. Ni umutoza kandi wungirije mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23. Azwiho gutoza abakinnyi baba badafite amazina manini ariko ikipe aba arimo akayiha umusaruro mwiza.

Previous Post

RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa tariki 2 Nyakanga 2025 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo

Next Post

Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yakoze impanuka

Next Post
Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yakoze impanuka

Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yakoze impanuka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved