• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Amagare:Remco Evenepoel yegukanye Shampiyona y’Isi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 21, 2025
in Imikino
0
Amagare:Remco Evenepoel yegukanye Shampiyona y’Isi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umubiligi Remco Evenepoel yongeye kwandika amateka mu mukino w’amagare, nyuma yo kwegukana Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial – ITT) yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025.

Evenepoel, w’imyaka 25, yasoje intera y’ibilometero 40,6 akoresheje iminota 49 n’amasegonda 6, aba umukinnyi wa mbere mu bagabo. Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya yegukanye iri siganwa, nyuma y’i Glasgow mu 2023 n’i Zurich mu 2024.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Nyuma yo gusoza, Remco yagize ati: “Byari isiganwa rikomeye cyane ariko nabashije gukoresha imbaraga zanjye zose. Kuba ndongeye gutsinda inshuro ya gatatu ari hano i Kigali, ni iby’agaciro gakomeye ku buzima bwanjye n’umwuga wanjye.”

Umunya-Australia Jay Vine yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 51, mu gihe undi Mubiligi, Ilan Van Wilder, yasoje ku mwanya wa gatatu mu minota 52 n’amasegonda 22.

Tadej Pogacar, ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi muri iki gihe, ntiyabashije kugera ku rwego yari yitezweho. Yabaye uwa kane akoresheje iminota 52 n’amasegonda 23, arushwa iminota ibiri n’amasegonda 37 na Remco wamuciye imbere ubwo bageraga ku muhanda w’amabuye ku Kimihurura. “Nagerageje gukora uko nshoboye, ariko uyu munsi Remco yari hejuru cyane. Nzagerageza kwisubiza mu isiganwa ryo mu muhanda rizaba ku itariki ya 28 Nzeri,” ni ko Pogacar yavuze.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Nsengiyumva Shemu yasoje ku mwanya wa 25 asizwe iminota 6 n’amasegonda 55, mu gihe Mugisha Moise yabaye uwa 31, arushwa iminota 8 n’amasegonda 54.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Rwanda, yavuze ko kuba Kigali yakiriye iri siganwa ari intambwe ikomeye: “Ni ishema rikomeye ku gihugu cyacu kwakira Shampiyona y’Isi. Abakinnyi bacu bakomeje kwitwara neza, kandi twizeye ko bizabaha ubunararibonye bwo kwitwara neza mu marushanwa ari imbere.”

Shampiyona y’Isi y’amagare ikomeje kubera mu Mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, hateganyijwe gusiganwa n’ibihe ku bakiri bato (abatararengeje imyaka 23). Abahungu bazakina intera y’ibilometero 31,2 guhera saa 13:35, mu gihe abakobwa bazakora ibilometero 22,6 guhera saa 10:30.

U Rwanda ruzahagararirwa na Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel mu bahungu, naho mu bakobwa hagarare Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla.

Previous Post

Kamonyi: Abaturage bashenguwe n’urupfu rw’umwana waguye mu cyobo

Next Post

Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Formula 1

Next Post
Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Formula 1

Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Formula 1

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved