• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Amafoto – Umunyarwenya Mitsutsu yambitse impeta umukunzi we amusaba ko yamubera umugore

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 8, 2025
in IMYIDAGADURO
1
Amafoto – Umunyarwenya Mitsutsu yambitse impeta umukunzi we amusaba ko yamubera umugore
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umunyarwenya ubinyuza muri filime Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we impeta y’urukundo amusaba ko yamubera umugore.

Byabaye mu ijoro ry’itariki 07 Nyakanga 2025, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye muri sinema, inshuti n’abavandimwe.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Mitsutsu yagaragaje ukuntu atewe ishema n’urukundo rushya kandi yishimiye intambwe bateye n’umukunzi we.

Yanditse ati: “Urukundo rugira igisobanuro iyo ndi kumwe na we, wakoze kunyemerera kuba uwanjye iteka ryose imbere y’inshuti n’abavandimwe ndetse n’Isi yose muri rusange. Ntuzicuza isegonda na rimwe, ndagukunda.”

Mitsutsu yambitse impeta umukunzi we nyuma y’iminsi mike agaragaza agahinda yatewe na Nana yavugaga ko bahoze bakundana ndetse rimwe na rimwe akumvikanisha ko akimukunda yifuza ko basubirana, mu gihe uyu mukobwa we yavugaga ko yamufataga nk’inshuti bisanzwe kuko bakinanaga muri filime zitandukanye, byatumaga amufata nk’uwo bakorana gusa.

Kwambika impeta kwa Mitsutsu asaba umukunzi we ko bazabana nk’umugore n’umugabo byateje impagarara, bamwe bakavuga ko Mitsutsu yabakundaga ari babiri kubera ko yari amaze iminsi yinginga Nana ko basubirana mu biganiro bitandukanye yagiye akora mu byumweru bibiri bishize, icyakora abandi bakamushimira kandi bakamwifuriza ishya n’ihirwe mu rukundo rwe.

Amakuru avuga ko Mitsutsu n’umukunzi we batari bamaze igihe kinini bakundana ibyo bashingira ku biganiro amaze iminsi akora aririra gusubirana n’uwahoze ari umukunzi we.



Previous Post

NESA yatangaje ko Abanyeshuri ibihumbi 255 aribo bagiye gukora ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye

Next Post

Udukingirizo n’ibinini birinda gusama byaraguzwe cyane! Uko byari byifashe i Rubavu muri ‘weekend’ ishize

Next Post
Udukingirizo n’ibinini birinda gusama byaraguzwe cyane! Uko byari byifashe i Rubavu muri ‘weekend’ ishize

Udukingirizo n’ibinini birinda gusama byaraguzwe cyane! Uko byari byifashe i Rubavu muri 'weekend' ishize

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved