Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rirateganya gushyira hanze amabwiriza agenga ikoreshwa ry’umuti uzifashishwa mu gukumira ikwirakwira ry’agakoko gatera SIDA mu nama Mpuzamahanga izabera i Kigali muri Nyakanga 2025.
Icyemezo cy’Ikigo cya Amerika gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) cyemeza ikoreshwa rya Lenacapavir, umuti ushobora gutangwa rimwe mu mezi atandatu mu kurinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA cyakiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubuzima nk’intambwe ikomeye mu rugamba rwo guhangana na yo.
Uyu muti wakozwe n’Uruganda rukora imiti muri Amerika, Gilead Sciences, aho umuntu ashobora guterwa urushingiye rumwe mu mezi atandatu bitandukanye no gukoresha ibinini.
Ku wa 18 Kamena Gilead Sciences yatangaje ko urwo rushingiye rwemewe gukoreshwa na FDA.
Ku wa 19 Kamena, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko kwemerwa na FDA bifungurira inzira icyemezo cyayo kizwi nka prequalification gifasha ibihugu kwemeza no kuba byatumiza iyo miti.
OMS iri gukorana n’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe imiti (EMA) binyuze muri gahunda ya Medicines 4 All kugira ngo byorohereze inzego zishinzwe imiti mu bihugu biri gutekereza gukoresha Lenacapavir.
Amabwiriza yerekeye ikoreshwa ry’uwo muti wa Lenacapavir azatangazwa ku wa 14 Nyakanga 2025 mu nama mpuzamahanga ya SIDA izabera i Kigali.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko urushinge rumwe mu mezi atandatu rutanga uburinzi buhambaye, ariko yongeraho ko “ikiguzi n’imikoranire bigikenewe gusuzumwa.




