Mu gihugu cya Alijeriya, Mu mujyi wa Alger imodoka itwara abagenzi yarenze ikiraro igwa mu mazi abantu 18 barapfa abandi 24 barakomereka.
Ku wa Gatanu Taliki 15 Kanama nibwo ahagana i saa 11:45 zishyira i saa 00:00 imodoka itwara abagenzi muri Alijeriya yarenze ikiraro igwa mugshanga cya Oued El Harrach 18 bitaba imana abandi 24 barakomereka.
Abashinzwe ubutabazi bahise bohereza ambulanse 25,gusa mbere y’uko zihagera Abasivili nabo bahise bafata iya mbere bajya  mu mazi gukuramo abakomeretse n’abapfuye bari mu modoka itarigeze isohoka mu mazi, mbere y’uko inzego z’ubutabazi zihagera.
Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Alijeriya yahise atangiza umunsi wo kwibuka abitabye imana kubera iyo mpanuka ategeka ko amabendera amanurwa kugeza hagati, anatanga ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo.
Babiri mu bakomerekeye muri iyo mpanuka barembye cyane. Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko impamvu nyakuri y’iyo mpanuka ikiri mu iperereza itaramenyekana.




