Ku wa 14 Nzeri 2025, Minisitiri w’Intebe wa Albanie, Edi Rama, yatangaje icyemezo kidasanzwe cyo gushyira mu Nteko Ishinga Amategeko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bushingiye ku bwenge buhangano. Iyo porogaramu, yiswe Diella, yashyizweho mu rwego rwo guhangana na ruswa no gukurikirana amasoko ya Leta.
Diella, isobanurwa nk’“Izuba” mu rurimi rw’Igialbania, imaze igihe ikoreshwa ku rubuga rwa Leta ruzwi nka e-Albania mu gufasha abaturage kubona serivisi hifashishijwe AI. Ifite ishusho y’umugore wambaye imyambaro gakondo y’igihugu, ikaba yarahawe amajwi ndetse inahabwa ijambo mu Nteko.
Ubwo yivugiraga mu ruhame rw’abadepite, Diella yagaragaje ko ataje gusimbura abantu, ahubwo aje kubunganira. Yongeyeho ko nta nyungu bwite cyangwa ubwenegihugu igira, uretse gusa gukurikiza amabwiriza no gufasha kurwanya imyitwarire mibi mu nzego za Leta.
Ariko ibi ntibyashimishije abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Bamwe mu badepite bavuze ko icyo gikorwa gikozwe mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga, ndetse bashidikanya ko Diella itazaba inzira nshya yo kongera ruswa aho kuyihashya. Ibyo byaviriyemo impaka zikomeye mu Nteko, bamwe baratongana, abandi bamanika amajwi ndetse hanavugwa ko hari abamenaguye amacupa.
Mu kwisobanura, Diella yasubije ko Itegeko Nshinga rivuga ku bigo bitanga serivisi, ntirigaragaza niba bigomba kuba bigizwe n’umubiri n’amaraso.
Iyi gahunda ni imwe mu ngero za politiki za Rama, ushaka guhindura Albanie igihugu kiyoboye ikoranabuhanga mu Karere. Intego ye ni uko mu mwaka wa 2030, ubukungu bw’igihugu buzaba bushingiye ku ikoranabuhanga, ku buryo amafaranga afatika atazongera gukoreshwa mu buryo busanzwe.




