Inyeshyamba za AFC/M23 zikomeje gukaza umurego w’ibitero bigana ku mujyi wa Uvira, naho imirwano ikomeje kumvikana mu karere ka Kiliba, kuri kilometero 17 uvuye ku mujyi.
Abaturage bo muri Uvira batangiye gufata amashusho agaragaza uko ubuzima buri kugenda buhinduka kubera umutekano mucye, benshi bagaragaza ubwoba bwinshi. Umwe mu baturage wafashe videwo agaragaza imodoka z’ingabo zinyuranamo yavuze ko “ubwoba buri kwiyongera uko bukeye n’uko bwije”, yongeraho ko batangiye kwibaza niba ingabo ziri kugenda zaba ziri gukora “repli stratégique”, bivuze gukurwa mu gace karimo imirwano.
Ku wa Mbere tariki ya 08 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, yabwiye abadipolomate n’abanyamakuru ko AFC/M23 ifite umugambi wo gufata Uvira mbere ya tariki ya 25 Ukuboza 2025. Yavuze ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse na Wazalendo zakomeje guhangana n’uyu mutwe, ariko “umwanzi afite imbaraga nyinshi” bitewe n’uko “waboneye inkunga y’abasirikare b’u Rwanda”.
U Rwanda rwo rwakomeje guhakana uruhare mu gufasha AFC/M23, ndetse n’umuvugizi w’uyu mutwe Corneille Nangaa aherutse kubwira SBS News ko nta bufasha bahabwa n’u Rwanda.
Mu bice bya Kiliba, abaturage baho bakomeje kugaragaza amarangamutima anyuranye, aho bamwe bafashwe amashusho bahunga baririmba ijwi rimwe “LIBÉRÉ” (tubohorwe).




